Imyidagaduro

Polisi ya Uganda yasabye imbabazi ku itabwa muri yombi rya Bobi ryatumye haba iraswa rikomeye rigapfiramo abantu basaga 50

Polisi ya Uganda yasabye imbabazi ku itabwa muri yombi rya Bobi ryatumye haba iraswa rikomeye rigapfiramo abantu basaga 50

Polisi ya Uganda yavuze ko yicuza igikorwa cyakozwe na bamwe mu bapolisi bayo ubwo bajyaga guta muri yombi Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine wiyamamariza kuyobora Uganda, habaye imyigaragambyo maze bakamisha amasasu mu baturage.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo ku wa 18 Ugushyingo 2020 mu Burasirazuba bwa Uganda aho polisi yagiye gufata uyu mugabo ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwiyamamaza aho yari afite abamushyigikiye barenga 200.

Abapolisi baje kumuhagarika ndetse baramufata bajya kumufunga, byateje imyigaragambyo ikomeye yatumyte abapolisi bamisha amasasu mu baturage maze abarenga 50 bahasiga ubuzima.

Umuyobozi wa polisi, Mr Edward Ochom yasabye imbabazi ku bikorwa byakozwe n’abapolisi barasa ku baturage amasasu nk’aho bakoresheje ibyuka biryani mu maso.

Ati“ibintu byatumye tubura abantu bangana gutya turabyicuza, byakabaye byarakumiriwe iyo abapolisi bakoresha ibyuka biryana mu maso batandukanya abigarabambya. Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane imbunda zarashe, abapolisi babyihishe inyuma bazahanwa.”

N’ubwo Bobi Wine yaje kurekurwa agakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza, nyuma yaje kongera kugenda abangamirwa n’abashinzwe umutekano aho mu minsi yashize imodoka ye yarashweho amasasu agiye kwiyamamaza.

Bobi Wine ubwo yatabwaga muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sedrick
    Ku wa 9-12-2020

    Turabakunda cyane pe

IZASOMWE CYANE

To Top