Imyidagaduro

Polisi yabwiye Bobi Wine ko nta busambanyi na politike byemewe mu gitaramo cye

Polisi yabwiye Bobi Wine ko nta busambanyi na politike byemewe mu gitaramo cye

Bobi Wine yashyiriweho amategeko akomeye cyane mu gitaramo azakora kuri uyu wa Gatandatu, nta politike, ubusambanyi cyangwa imyiyereko byemewe aho azaririmbira.

Chimp Reports yasohoye inkuru ikubiyemo amabwiriza akomeye uyu muhanzi yahawe n’igipolisi cya Kampala mbere y’amasaha make ngo akore igitaramo yise ‘Kyarenga Concert’.

Iki gitaramo cyagombaga kuba cyarabaye mu Ukwakira 2018, Bobi Wine yandikiye inzego z’umutekano i Kampala azimenyesha ko ashaka gukorera igitaramo kuri Stade y’Igihugu ya Namboole ariko kuva icyo gihe kugeza ubu nta gisubuzo yahawe.

Yahisemo kucyimurira ahitwa One Love Beach Busabala hasanzwe ari ahe. Mbere y’amasaha make ngo igitaramo kibe, Bobi Wine yandikiwe ibaruwa ikubiyemo ingingo zikomeye akwiye kwitwararika kugira ngo ahumeka umwuka umwe na Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire yibukije Bobi Wine ko igitaramo kigamije kumurika album no kwishimisha gusa ko ‘ntaho gihuriye na politike’.

Yagize ati “Intego y’igitaramo ni ukumurika album y’indirimbo no kwishima gusa, ntabwo ari igikorwa cya politike.”

Bobi Wine yaburiwe ko nta myiyereko igomba kubanziriza igitaramo cyangwa nyuma yacyo, ikindi gikomeye ni uko mu byo azavugira imbere y’abafana agomba “kwirinda kuvangamo politike”.

Muri iki gitaramo kandi, Polisi ubwayo yasabye ko igomba kwinjiramo gucunga umutekano ndetse ntishyirirweho nyirantarengwa cyangwa ngo ibuzwe kwinjira.

Mu zindi ngingo zikomeye zishobora gutuma igitaramo gihagarikwa nizitubahirizwa, harimo ko “bitemewe gukoresha ibiyobyabwenge, gusambanira mu ruhame[cyangwa gusomana] n’ibindi bikorwa byose bishobora kugaragara nk’ibyica umuco cyangwa bihabanye n’indangagaciro n’amategeko agenga abaturage ba Uganda.”

Owoyesigire yongeyeho ko “Mu gihe habeyeho kurenga kuri aya mabwiriza uko yakabaye, Leta ifite uburenganzira bwo gufunga igitaramo hatabayeho gutegereza ibwirizwa ryisumbuyeho.”

Bobi Wine akomeje imyiteguro y'igitaramo n'abacuranzi be

Bobi Wine ntacyo aravuga ku byatangajwe na Polisi, yakomeje imyiteguro y’igitaramo no gushishikariza abakunzi be kuzitabira ku bwinshi. Iki nicyo gitaramo cya mbere agiye gukora kuva yasohoka mu ntambara amazemo iminsi ahanganye na Leta ya Museveni.

Bobi Wine n'itsinda ry'abazamufasha muri iki gitaramo
Yamenyeshejwe ko nta bikorwa bya politike agomba kuzana mu gitaramo cye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top