Imyidagaduro

Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5

Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5

Urikiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] gufungwa imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2, nyuma yo guhamwa n’ibyaha 2; Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Prince Kid kuva muri Werurwe 2023, yaburanaga mu Bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha ku byaha bitatu; bitatu ari byo aregwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, yategurwaga na Rwanda Inspiration Backup abereye umuyobozi.

Ni nyuma y’uko tariki ya 2 Ukuboza 2023 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwagize Prince Kid umwere kuri ibi byaha uko ari bitatu.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye cyagize umwere Prince Kid, bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya.

Me Nyembo Emeline wunganira Prince Kid, yavuze ko ubusanzwe iyo ubushinjacyaha bujurira bukwiye kuba bunenga ingingo zaburanywe mu rubanza rwa mbere ariko ko ubu atari ko bimeze.

Yagaragarije urukiko ko Ubushinjacyaha bushaka kuzana ingingo zitaganiriweho mu Rukiko Rwisumbuye nk’ibimenyetso kandi atari ko byagakwiye kugenda.

Urukiko Rukuru rwahaye ishingiro ubujurire bw’Ubushinjacyaha maze urubanza rutangira kuburanwa mu Bujurire aho Prince Kid yasabiwe gufungwa imyaka 16.

Umwanzuro w’Urukiko ukaba wasomwe uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha ko Ishimwe Dieudonné yarezwe uko ari bitatu nk’uko twabigarutseho hejuru.

Perezida w’Inteko iburanisha yatangiye avuga muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

Urukiko rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro na ho izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Urukiko rwanzuye ko icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina kidahama Prince Kid.

Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe kode ya VMF amufatiranye n’intege nke.

Urukiko Rukuru rwahamije kandi Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe kode ya VKF wabimushinjije ko yakimukoreye inshuro eshatu.

Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha bibiri, Prince Kid yakatiwe imyaka 5 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Prince Kid yakatiwe imyaka 5
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top