Imyidagaduro

Rurangiranwa muri Nigeria agiye gutaramira i Kigali

Rurangiranwa muri Nigeria agiye gutaramira i Kigali

Umuhanzi urimo kuzamuka ariko umaze kubaka izina muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger agiye gutaramira abanyarwanda mu kwezi gutaha.

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 26 Mutarama 2022, yakomoreye ibitaramo byari byarahagaritswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Uyu muhanzi yateguje abanyarwanda ko tariki ya 19 Gashyantare 2022 azabataramira.

Ati “Muraho neza Kigali, Ni Ruger ubaramutsa. Tariki 19 Gashyantare 2022 nzabataramira kuri Canal Olympia.”

Ruger ukunze kwiyita Mr Dior aho muri iyi minsi arimo no gukura ibitaramo yise Dior Party, afashwa na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ‘Jonzing World Record’

Uyu musore w’imyaka 22, yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Bounce’ iri kuri EP ye yasohoye muri Werurwe 2021 hari kandi ‘Dior’ yaniyitiriye aho yakunzwe cyane.

Ruger yateguje abanyarwanda ko agiye kuza gutaramira abanyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top