Imyidagaduro

Rutahizamu Abeddy werekeje muri Asia yabwiye amagambo akomeye umukunzi we akwiye kuzirikana

Rutahizamu Abeddy werekeje muri Asia yabwiye amagambo akomeye umukunzi we akwiye kuzirikana

Rutahizamu w’umunyarwanda Biramahire Abeddy werekeje ku mugabane wa Asia gukinayo, yabwiye umugore we ko akwiye kuzirikana ko we n’umwana we ari byose kuri we.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Biramahire Abeddy yafashe rutimikirere yerekeza mu Burengerazuba bwa Asia mu gihugu cya Oman aho agiye gukina.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kubaza uyu rutahizamu wasoje amasezerano ye muri AS Kigali ikipe agiyemo ntabwo byakunze kuko kugeza ubu atarifuza kuyitangaza.

Uyu mukinnyi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe yari yaherekejwe n’umukunzi we, Kagame Vanessa ndetse n’imfura ya bo y’umuhungu, Biramahire Ayman Janis bibarutse mu mpera z’umwaka ushize.

Kagame Vanessa ni we wabanje kujya kuri Instagram ashyiraho amafoto bamuherekeje maze iherekeza n’amagambo avuga ko atibaza ubuzima atari kumwe n’uyu musore yihebeye.

Ati “Ikirere cyiza rukundo rwanjye siniyumvisha ubuzima ntakubona iruhande rwanjye.”

Biramahire Abeddy na we kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022, yashyize amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yari yaherekejwe n’umuryango we maze avuga ko ari byose kuri we kandi ko azabakumbura.

Ati “urukundo nyarwo rurizana nta mpamvu kandi rugakura ibihe byose. Muri byose kuri njye, nzabakumbura mwese.”

Biramahire Abeddy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Kigali, Police FC, Mukura VS na Bugesera FC, yanakinnye muri Zambia mu ikipe ya Buildcon FC ndetse no muri Tunisia mu ikipe ya CS Sfaxien.

Biramahire yibukije umuryango we ko ari byose kuri we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top