Rutahizamu Iradukunda Bertrand yavuze ikintu kimugora mu gutereta
Rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand avuga ko ikintu kimugora mu rukundo gituma kugeza n’uyu munsi adafite umukunzi ari uko atajya abasha kwihanganira uburyo abakobwa bagorana kugira ngo bemerere umuhungu urukundo.
Uyu musore ufatanya gukina no kumurika imideri, ni umwe mu bakunzwe mu gihugu ariko akaba ahamya ko nta mukunzi afite mu myaka 4 ishize nk’uko aherutse kubitangariza ISIMBI.
Mu kiganiro The Choice, uyu mukinnyi yavuze ko impamvu adafite umukunzi kugeza uyu munsi ari uko gutereta ari ibintu bigorana cyane, bityo akaba yarahisemo kuba abyihoreye.
Yagize ati“ikintu cya mbere kingora mu gutereta ni ukwihangana, abakobwa baragora, njyewe kwihangana birananira nkahita mbivamo, ntabwo wangora kangahe ngo mbe nkihari.”
Yakomeje agira ati“kugira ngo muzagere ku rwego rwo kuvugana amasaha 2, muba mwahereye ku munota 1, 2 umwinginga, rero kwinginga birangora, burya mu rukundo iyo ibintu ari ibyawe ntabwo bikugora.”
Uyu musore akomeza avuga ko aba atinya ko yamutaho igihe kandi bikazarangira umukobwa amwanze, akaba bifata nko guta umwanya.
Iradukunda Jean Bertrand, aherutse gutangariza ISIMBI ko nta mukunzi afite ariko akaba abona igihe kigeze ngo ashake uwo bakundana akaba yazanamubera umugore we Imana ibihaye umugisha.
Ibitekerezo