Rwakuze nk’isabune! Urukundo rwa bamwe mu byamamare nyarwanda rwarangiye mu marira (AMAFOTO)
Abinyujije mu ndirimbo ye ‘Rurashonga’, umuhanzi nyarwanda Kitoto hari imiringo y’iyi ndirimbo yaririmbye ati “urukundo burya ni nka bombo, isaza ishonga, urukundo rusaza nk’isabune, isaza ishonga.” Ibi ni byo byabaye kuri bamwe mu byamamare nyarwanda aho urukundo rwa bo n’abo bihebeye rwashaje nka bombo cyangwa nushaka ubyiite nk’isabune.
Uko ibyamamare bikurikiranwa mu kazi ka byo ka buri munsi yaba abakinnyi, abahanzi n’abandi ni na ko abakunzi ba byo bifuza no kumenya byinshi ku buzima bwa bo bwite, byagera mu nkuru z’urukundo bikaba akarusho.
Hari bamwe bakunda kugira ubuzima bwa bo ibanga cyane cyane ubuzima bw’urukundo ariko na none hari abadahisha amarangamutima ya bo ku bo bihebeye.
Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka kuri bamwe mu byamamare nyarwanda byagiye bivugwa cyane mu rukundo ariko na none ibyabo n’abakunzi ba bo ntibirangire neza, bikigarurira imitwe y’inkuru mu itangazamakuru, hari n’abatandukanye baramaze kugaragariza Abanyarwanda n’Isi yose ko bitegura gukora ubukwe.
The Trainer na Keza
Hashize ukwezi kumwe gusa Laurien Izere uzwi nka Trainer ukoresha imyitozo ngororamubiri atandukanye n’umukunzi we w’umunyamideli Keza Terisky ni nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka yari yamwambitse impeta ya fiançailles.
Yamwambitse impeta ya fiançailles nyuma y’iminsi mike bari bamaze baterana amagambo ndetse benshi bakeka ko batandukanye. Iyi couple yari imaze gukurikirwa na benshi baje kongera gushwana ndetse muri Nzeri 2022 bahitamo gutandukana burundu na YouTube Channel bari bahuriyeho bayishyira ku isoko.
Derek Sano na Sandra Teta
Couple ya Derek Sano umuhanzi wo mu itsinda Active na Sandra Teta Nyampinga wa SFB 2011, yigaruriye imitwe y’inkuru mu bitangazamakuru kuva muri 2014 ubwo bemezaga ko bakundana kandi by’ukuri.
Bakomeje kuryoherwa n’urukundo kugeza muri 2015 ubwo banitabiraga irushanwa rya couple y’ibyamamare igaragara neza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa’s Most Stylish Couple).
Gusa urukundo rwa bo rwaje kurangira nabi muri 2016, rwaje kurangirira mu marira menshi, aho Sandara Teta wari umaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo yabenzwe na Derek aho atigeze amubwira icyo amuhoye.
Juno Kizigenza na Ariel Ways
Urukundo rw’abahanzi babiri Juno Kizigenza na Ariel Ways, rwavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’uburyo aba bahanzi bombi bari bakunzwe mu bihangano bya bo.
Muri 2021 Juno Kizigenza na Ariel Ways bakanyujijeho mu rukundo baravugwa biratinda bitewe n’uburyo buri umwe yagaragarizaga mugenzi we amarangamutima ye, bakomeje kwinjira mu mitwe y’abakunzi ba bo ahanini bitewe n’ibikorwa byabo birimo n’amashusho basomana yagiye hanze yaje no kugaragara mu mashusho y’indirimbo bakoranye "Away".
Mu mpera z’Ukuboza 2021, ka kanwa kavagamo amagambo meza buri umwe abwira mugenzi we, katangiye kuvamo amagambo y’uburakari bwinshi cyane, atwika nk’umuriro w’itanura, imvugo zari zuzuye icyizere zahindutsemo iz’amaganya.
Uku guterana amagambo ntibyarangiriye aho kuko buri umwe yasohoye indirimbo asa nubwira mugenzi we aho Juno yabanje ashyira hanze “Urankunda” yasohotse muri Werurwe 2022, gusa yahakaniye ISIMBI ko yabwiraga Ariel ndetse ko batanakundanaga.
Ariel Ways yaje gusohora “Good Luck” igaruka ku muhungu yakunze ndetse agakora buri kimwe gusa ibyabo ntibikunde aho yamufashe nk’umwana bituma umukobwa bamwita umwasama, ndetse yemereye ISIMBI ko umuhungu yabwiraga ari Juno Kizigenza, umusore yari yarahaye umutima we wose ariko akaza kumuhemukira. Hagiye hanze ubutumwa bwa Ariel yandikiranye na Juno amubwira ko yamubeshye ngo yagiye iwabo mu minsi mikuru kumbe ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we basohokanye,…
Riderman na Asinah
Benshi batunguwe no kumva inkuru y’umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yatandukanye n’umuhanzikazi Mukasine Asinah bari barakanyujijeho mu rukundo ahubwo yishakira Nadia.
Ni inde wari uzi ko urukundo rw’imyaka 8 rwashyirwaho akadomo maze Riderman akishakira Agasaro Nadia aho ubu bamaze no kwagura umuryango.
Muri 2008 ni bwo Riderman yahuye bwa mbere na Asinah, icyo gihe yarimo ategura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Rutenderi’, umubano w abo watangiye ubwo ndetse batangira no gukundana, urukundo rwa bo ntibaruhisha baza no kurushyira mu itangazamakuru.
Muri 2012 ni bwo uyu muraperi yahuye Nadia batangira kugirana umubano wihariye ariko Asinah atabizi. Urukundo rwe na Asinah rwaje kujyaho akadomo muri 2015 ubwo yateraga inda Nadia akemera kumushaka, ni mu gihe Asinah we yari yarabimusabye undi akabyanga.
Asinah kwakira ko yatandukanye na Riderman byaramuniye ari nabwo yahise yinjira mu buhanzi ndetse rimwe na rimwe akagenda yibasira uyu muraperi mu ndirimbo ze nk’iyo yasohoye 2019 yise ‘F*ck You’.
Issa Bigirimana na Uwase Carine
Rutahizamu wa Espoir FC wakiniye amakipe arimo APR FC, Issa Bigirimana na we yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine yari yarambitse impeta ya fiançailles muri 2019 amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.
Ni couple yavugishije benshi bitewe n’uburyo uyu mukobwa yaterewe ivi yambaye.
Muri Werurwe uyu mwaka, Issa Bigirimana yabwiye ISIMBI.RW ko batandukanye muri Kanama 2021 ni mu gihe ubukwe bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021. Gusa yirinze kuvuga icyo bapfuye.
Rwatubyaye Abdul na Hamida
Nta kwezi kurashira Rwatubyaye Abdul, myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni w’iyi kipe abwiye ISIMBI.RW ko yatandukanye n’umukunzi we uba muri Indonesia, Hamida.
Abdul akaba yaranyomoje ibyari byaratangajwe n’uyu mugore ko basezeranye imbere y’idini ya Islam, avuga ko icyabyeho ari ugukundana bisanzwe ndetse banateguye ubukwe ariko ubu bikaba ntabigihari kuko batandukanye.
Urukundo rwa bo rukaba rwari rwafashe intera aho buri umwe ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram yari yarashyizeho ko ari umugore wa Rwatubyaye, na Rwatubyaye yarashyizeho ko ari umugabo wa Hamida.
Kimenyi Yves na Didy d’Or
Inkuru y’urukundo rwa Kimenyi Yves, umunyezamu akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports n’umushabitsi Didy d’Or yatangiye kuvugwa cyane muri 2018 ubwo uyu munyezamu umukunzi we yari yamuherekeje mu itangwa ry’ibihembo ry’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2017-18.
Inkuru y’urukundo rwa bo yongeye kwigarurira imitwe y’inkuru muri 2019 ubwo Kimenyi Yves yanyuraga mu bihe bitoroshye, hagiye hanze amashusho ye yambaye ubusa.
Didy d’Or yahise afata iya mbere ajya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibihe umukunzi we arimo kunyuramo bitoroshye ariko na none atamuva iruhande azagumya kumukunda.
Hadaciye kabiri muri Kamena 2022 ni bwo byamenyekanye ko batandukanye burundu, ndetse Didy d’Or yagiye agaragara asa nusebya uyu munyezamu wafatiraga APR FC icyo gihe bitewe n’ibyamubayeho, benshi bakeka ko ari na we washyize hanze aya mashusho ndetse ko ari cyo yapfuye na Kimenyi Yves.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, mu mpera za 2019, Kimenyi Yves yavuze ko nta byinshi yavuga ariko impamvu nyamukuru ari uko hari ibyo batabashije kumvikana.
Nyuma y’iminsi mike Kimenyi Yves yagaragaye ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine bakiri kumwe kugeza ubu aho yanamubyariye imfura y’umuhungu.
Olivis na Miss Vanessa Raissa Uwase
Urukundo rwa Olivis wo mu itsinda rya Acitive ndetse na Vanessa Raissa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 rwashyushye mu gihe gito ariko na none ruhita ruhora nk’isosi y’intama.
Muri Werurwe 2016 ni bwo uyu mukobwa yeruye ko ari mu rukundo n’uyu musore wo mu itsinda rya Active ryari rikunzwe mu ndirimbo nka ‘Active Love’, ‘Uzansaza’, ‘Udukoryo Twinshi’ n’izindi.
Gusa nyuma y’amezi 3 yahise atangaza ko batandukanye kuko yasanze Olivis akiri umwana atabasha kumurera kandi na none atamutegereza ngo akure. Olivis na we mu kumusubiza yagize ati “nta wita umwana uwo yambariye ukuri!” Yashakaga kuvuga ko atagakwiye kumwita umwana kandi bararyamanye.
)
Ibitekerezo
Kiremye Leandre
Ku wa 29-10-2022Erenga bajya bavungango ntangahora gahanze nyine
Ikinu ningihe cyacyo ubwo
Niko bimeze nyine nonese
Ko bajya bavungango inare
Ishaje irya biscuit ipusi ishaje ikankwa mukaro nyine
Ubwo Niko bingomba kumera
Urukundo rwarashaje ubwonyine ihene yinkunguzi uko byajyenda
Kose ingomba kuringata icyuma cyamucoma
Kiremye Leandre
Ku wa 29-10-2022Erenga bajya bavungango ntangahora gahanze nyine
Ikinu ningihe cyacyo ubwo
Niko bimeze nyine nonese
Ko bajya bavungango inare
Ishaje irya biscuit ipusi ishaje ikankwa mukaro nyine
Ubwo Niko bingomba kumera
Urukundo rwarashaje ubwonyine ihene yinkunguzi uko byajyenda
Kose ingomba kuringata icyuma cyamucoma
Pilote niyitanga
Ku wa 27-10-2022Nge mbona this century iragoye kubona urukundo nyarwo icyombona gukundana sumushinga mwiza