Imyidagaduro

Rwatubyaye Abdul yavuze imyato umukunzi we ku isabukuru ye

Rwatubyaye Abdul yavuze imyato umukunzi we ku isabukuru ye

Myugariro w’Amavubi na FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul yafashije umukunzi we Hamida kwizihiza isabukuru nziza amubwira amagambo meza y’urukundo, ngo ni we umutera imbaraga akaba ari na we kintu cyiza cyamubayeho mu buzima bwe.

Buri tariki ya 28 Kanama, Hamida Abdul, akaba umugore wa Rwatubyaye Abdul cyane ko yemeje ko banasezeranye imbere y’Imana, yizihiza umwaka uba wiyongereye ku buzima bwe.

Kuri iyi nshuro, inshuti magara ye, akaba urukundo rw’ubuzima bwe, Rwatubyaye Abdul yamufashije kuyizihiza neza amubwira amagambo meza y’urukundo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yabwiye uyu mugore ko ari we kintu cyiza cyamubayeho mu buzima bwe asaba Imana kugumya kumumurindira.

Ati "kuri uyu munsi uwo dufatanyije ubuzima akaba n’urukundo rw’ubuzima bwanjye yaravutse, ni we kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye, birenze gushimira no guhabwa umugusha, untera imbaraga, uri igisobanuro gihebuje cy’ubwiza, gukora cyane Imana ikomeze iguhe umgisha muri byose, ndagukunda cyane kandi nishimiye ko ngiye gufata ikiganza cyawe ubuziraherezo."

Abdul na Hamida bakaba bamaze imyaka 3 bakundana, mu minsi ishize uyu mugore yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana w’uyu mukinnyi.

Uyu munsi ni isabukuru y'amavuko ya Hamida Abdul, umukunzi wa Rwatubyaye Abdul
Abdul yifurije umukunzi we isabukuru nziza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top