Imyidagaduro

Sgt. Major Robert wavuye mu Rwanda atorotse wari ufungiwe muri Uganda yarekuwe

Sgt. Major Robert wavuye mu Rwanda atorotse wari ufungiwe muri Uganda yarekuwe

Sergent Major Robert Kabera ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda wari watewe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda ku wa Mbere w’iki cyumweru, yarekuwe by’agateganyo.

Umunyamakuru wa BBC ukorera i Kampala yatangaje ko Sgt. Maj. Kabera wamenyekanye nka “Sergeant Robert” yategetswe kwitaba polisi buri minsi ibiri mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe rikomeza

Sergeant Robert yatawe muri yombi nyuma y’umukwabu wo gusaka inzu ye nyuma y’aho biketswe ko ashobora kuba atunze intwaro mu rugo rwe ruherereye i Kampala.

Mu masaha ya mugitondo ni bwo uwo mukwabo wahuje abahagarariye Polisi, abasirikare ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi, bazindukiye mu rugo iwe aho yari atuye muri karitsiye yitwa Masanafu i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda.

Ku wa Kabiri, umunyamategeko we yandikiye Minisitiri w’Intebe wa Uganda, amusaba kugira icyo akora, avuga ko Sgt. Maj. Kabera ufite icyangombwa cy’impunzi ashobora koherezwa mu Rwanda kandi ari rwo yahungiye muri Uganda.

Uwo munsi binavugwa ko haraye hanabaye inama y’abashinzwe ubutasi bwa gisirikare n’igipolisi biga icyo Sgt. Maj. Kabera agomba gukorerwa, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda byabitangaje.

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zivuga ko zizi neza ko uyu mugabo ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda n’ubwo yarekuwe. Umwe mu birukanse ku idosiye ye ngo afungurwe ni Sulah Uwamanya, umwe mu byitso bikomeye by’umutwe w’iterabwoba wa RNC akaba n’umuhuzabikorwa byawo muri Uganda.

Inzego z’ubutabera za Uganda zemeza ko u Rwanda rukeneye uyu mugabo kuko afite ikirego yahunze kijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.

Gusa imwe mu mpamvu zishobora kuba zashingiweho arekurwa by’agateganyo ni uko nta ntwaro yasanganywe ubwo yasakwaga, ndetse akaba yaramaze guhabwa icyemezo cy’ubuhunzi kimuha uburenganzira bwo gucumbika muri icyo Gihugu.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top