Imyidagaduro

Shaddyboo yishongoye nyuma yo gucibwa intege ariko akaba abona hari aho ibyo yabujijwe bimugejeje

Shaddyboo yishongoye nyuma yo gucibwa intege ariko akaba abona hari aho ibyo yabujijwe bimugejeje

Mbabazi Chadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yishingoye kuri benshi bamucaga intege none ubu akaba ari bo bakiriya be abandi bamubaza uko yabigenge.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Shaddyboo yavuze ko yagiye acibwa intege kenshi, bamubwira ko ibyo yirirwa akora ashyira amafoto kuri Instagram ntacyo bizamumarira ariko ubu bikaba bimutunze ndetse banamubaza uko yabikoze.

Ati” Muri 2016 bambwiye ko gushyira amafoto yanjye kuri I.G(Instagram) ko nta nyungu. Ubu baransaba kubamamariza. Kuri Twitter naje bambwira ko imihanda inyerera atari ibyanjye ntabishobora, none barikumbaza uko mbigenza. nibakubwira ko utabishobora nibo baba bivuga .jya umenya ko wowe ukaze.”

Kuva mu ntangiriro za 2016 ubwo yari amaze gutandukana n’umugabo we, Meddy Saleh, Shaddyboo yagiye agaruka mu itangazamakuru cyane mu nkuru zitandukanye.

Amafoto ye yagiye ashyira kuri Instagram akurura abagabo ni kimwe mu byagiye bigaruka mu mitwe y’inkuru zitandukanye mu myaka 5 ishize.

Uyu mugore w’abana babiri bitewe n’uburyo yakoreshaga uru rubuga yaje guhabwa akazina k’Umwamikazi wa Instagram.

Ni kenshi yagiye atutwa bitewe n’amafoto ahashyira ariko nk’uwari uzi icyo agamije yarakomeje ubu akaba ari na we cyamamare nyarwanda cya mbere gikurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 874.

Nyuma yo gufatisha kuri Instagram Shaddyboo utarakoreshaga urubuga rwa Twitter, nayo yahise yiyemeza kuyikoresha, nta mwaka urashira ayikoresha kuko yatangiye kuyikoresha muri Kamena 2020, ubu akaba akurikirwa n’abantu ibihumbi 37.5.

Izi mbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu byinjiriza uyu mugore agatubutse, muri iyi minsi abantu batekereza kwamamaza abenshi batekereza imbuga nkoranyambaga(social media), Shaddyboo ni izina rihita riza mu mutwe w’abantu benshi bashaka kwamamaza.

Izina rye ryavuzwe cyane ndetse anamenyekana birushijeho muri 2017 ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru yamubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko no gushimisha amaso, atazuyaje yavuze ko akunda kujya ku mucanga hafi y’amazi.

Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati “Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y’inyanja], biranshimisha cyane”. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati “No! No!”

Ibi byatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, muri uwo mwaka(2017) yongeye kugaruka mu mitwe y’abantu ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamand, aganira n’itangazamakuru bakamubaza mu cyongereza na we agasubiza ariko ubona ibyo avuga bidahuye neza.

Shaddyboo wa 2017
Amafoto ye ashobora abagabo ni amwe muyo yagiye yifashashija azamura konti ye ya Instagram
Ni kenshi yabwiwe ko ibyo akora ntacyo bizamugezaho
Ngo abamuciye intege nibo bamubaza uko abikora
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top