Imyidagaduro

Sunny yakomoje ku manyaga yakorewe na Bruce Melodie akamuhombya bikomeye

Sunny yakomoje ku manyaga yakorewe na Bruce Melodie akamuhombya bikomeye

Sunny yatangaje ko yahemukiwe na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ’Kungola’ bikarangira ayimwibye, ahamya ko yamuhombeye n’ubwo abenshi bayikunze.

’Kungola’ ni indirimbo Sunny yakoranye na Bruce Melodie, yagiye hanze mu 2019, ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku buryo Bruce Melodie akiyifashisha mu bitaramo bitandukanye bitewe n’uburyo ihagurutsa abafana.

N’ubwo iyi ndirimbo yakunzwe, ikaba igiye kuzuza Miliyoni eshatu z’abayirebye kuri YouTube, Sunny we avuga ko yamuhombeye kuko Bruce Melodie yayimwibye.

Ibi Sunny yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Chita Magi TV ku muyiboro wa YouTube, ahamya ko yashoye muri iyi ndirimbo agahomba kandi ko ari ibisanzwe mu bucuruzi.

Yahishuye ko amajwi y’iyi ndirimbo (Audio) abarizwa ku mbuga zicururiza umuziki za Bruce Melodie, hakaba handitseho ko indirimbo ari iya Bruce Melodie yakoranye na Sunny, nyamara amashusho yayo akaba agaragaza ko indirimbo ari iya Sunny yakoranye na Bruce Melodie.

Yagize ati "Buriya Bruce Melodie yarampemukiye mu buryo nabitekerejoho nsanga si we, nsanga nta mpamvu yo kumurenganya[...]. Twakoranye indirimbo, byari ubucuruzi, mu bucuruzi urashora ugahomba bibaho."

Aha Chita yahise abaza Sunny niba koko iyi ndirimbo yaramuhombeye, asubiza abyemeza.

Ati "Yego niko nabivuga." Yunzemo ati "Urumva indirimbo yarayibye, indirimbo ubundi ni Bruce Melodie ft Sunny (Audio), amashusho ni Sunny ft Bruce (Video), rero harimo amanyanga."

Sunny yakomeje avuga ko kuba indirimbo ye yaribwe atabishyira kuri Bruce Melodie gusa ahubwo ko ari ibintu nanone ashinja ikipe ye.

Ati "Nimba ari we (Bruce Melodie) Imana izatubwira, nimba ari we cyangwa umwe mu ikipe ye, ntabwo namenya ngo ndabishinja nde, gusa uwabikoze uwo aribwe wese mu ikipe ibisubizo bizagaragara."

Uyu muhanzikazi yakomeje agaragaza ko nta kibazo afitanye na Bruce Melodie ariko na none atabura kuvuga ko yamuhemukiye kuko agorwa no gusobanurira abantu ko indirimbo ari iye.

Ati "Rero Bruce Melodie nta kibazo mfitanye na we, ariko kuba nyine navuga ko yampemukiye ntabwo nareka kubivuga kubera ko iyo umuntu ambajije indirimbo akareba agasanga zidahuye binsaba gusubiza ibibazo byinshi, icyo cyo nticyabura, ajye amenya ko ahemuka."

Iyi ndirimbo ubu tuvugana imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganacyenda (2.9M Views) kuri YouTube, yarakunzwe cyane ariko Sunny we ahamya ko yamuhombeye.

Ni ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yayobowe na Nameless Campos.

Sunny yavuze ko Bruce Melodie yamuhemukeye

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Imanishimwe summy
    Ku wa 27-03-2024

    Andika Igitekerezo Hano ntibyoroshye

  • Imanishimwe summy
    Ku wa 27-03-2024

    Andika Igitekerezo Hano ntibyoroshye

  • Mugisha
    Ku wa 27-03-2024

    Namwe murakabya kweli nimukabeshyere sunny aba yiganirira Asuka ntarwango abifiteho peee nimugakabirize ibintu doreko na sunny ubwe ate ajya akomeza ibintu

IZASOMWE CYANE

To Top