Imyidagaduro

Teta Sandra yongeye kugukubitwa na Weasel, yifatira ku gahanga umugore wa Chameleone

Teta Sandra yongeye kugukubitwa na Weasel, yifatira ku gahanga umugore wa Chameleone

Umushabitsi w’Umunyarwandakazi, Teta Sandra yongeye gutera utwatsi inkuru z’uko yakubiswe n’umugabo we Weasel akamugira intere aho yavuze ko ari ibintu byahimbwe.

Muri Nyakanga 2022 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Teta Sandra bivugwa ko yakubiswe n’umugabo we w’umuhanzi, Weasel ukomoka muri Uganda.

Aya mafoto yagaragazaga uyu mukobwa wagiye muri Uganda agiye gukora akazi ko gutegura ibitaramo mu tubari, yabaye intere ameze nabi.

Ni nkuru yasukuje cyane aho bitewe n’uko yari ameze, byabaye ngombwa ko aza mu Rwanda kugira ngo yitabweho n’umuryango we akire.

Gusa uyu mugore yahakanaga ibivugwa ko ari Weasel wamukubise ahubwo ari abajura bamuteze bakamwambura amafaranga na telefoni.

Teta Sandra nubwo yavugaga ibi ariko, yaje gusa n’utamazwa na Daniella Atim akaba umugore wa Jose Chameleone umuvandimwe wa Weasel Manizo wahise ashyira hanze andi mafoto agaragaza ihohoterwa Weasel akorera Sandra Teta.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ruth Kalibbala, Sandra Teta yongeye gutera utwatsi ibyo gukubitwa na Weasel ko ari ikinyoma cyambaye ubusa cyahimbwe, yatunguwe n’iki kinyoma ubwo yarimo yitegura igitaramo cya Kizz Daniel.

Ati "Nariteguye, ikintu gihita gikwira ku mbuga nkoranyambaga ko Weasel yankubise, navuye mu rugo ntwaye ngeze ahantu ngira ngo nabuze. Nakoresheje Google Map kugira ngo menye aho ndi. Nongeye kwisuganya ntwara imodoka nsubira mu rugo."

"Nyuma nafashe umwanzuro wo gusubira mu rugomu Rwanda ngafata ikiruhuko.”

Yakomeje agira ati “Byari ibihe bikomeye nari mfite ibintu byo gutekerezaho no gukora ariko kubera ibintu byanzengurukagaho niyo mpamvu nahisemo gufata ikiruhuko nkajya mu rugo.’’

Yavuze ko kandi ibibazo bibaye mu muryango bidakemukira ku mbuga nkoranyambaga ahubwo mwicara nk’umuryango mukabikemura.

Ati “Buri muntu wese aba afite uko atwara umuryango, iyo bije mu muryango nizera ko buri muntu mu miryango ufite ibibazo byawe bitandukanye. Ariko ntabwo ntekereza ko ibyo bibazo bikemurirwa ku mbuga nkoranyambaga. Birangira mwicaye mu muryango mukabikemura. Rero, kubona ibibazo by’umuryango wanjye biri mu itangazamakuru buri wese ari kubivugaho ntabwo byari ibintu byoroshye.”

Sandra Teta kandi yavuze ko yatunguwe na Daniella Atim, umugore wa Chameleone (ariko aherutse kuvuga ko batandukanye) ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ashyira hanze amafoto ye.

Yakomeje avuga ko atigeze ahura na we no kuvugana bavuganye ubwo yari yaragarutse mu Rwanda, rero nk’umuntu wo mu muryango ngo ntiyari kumutaranga, ibintu avuga ko byamubabaje cyane.

Ati "By’umwihariko kubona uri kuvugwa n’umuntu wita umuryango wawe, kubera ko ni umugore wa Chameleon byanshenguye umutima, ariko nk’uko nabivuze ni ubuzima. Iyo uri umuntu uzwi ntabwo uba ukwiriye kubyitaho. Byari bibabaje ariko byararangiye.”

Muri Mata 2023 ni bwo Sandra Teta yasubiye muri Uganda asanze umugabo we, ibintu byatunguye abantu benshi, icyo gihe Weasel yatangaje ko nyuma y’amagambo menshi yavuzwe, yishimiye kongera kumwakira.

Sandra Teta ni uku yakubiswe akagirwa
Yahakanye ibyo gukubitwa na Weasel
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top