Imyidagaduro

The Ben, Ally Soudy mu bakomeje umahanzi Ezra uri mu gahinda gakomeye

The Ben, Ally Soudy mu bakomeje umahanzi Ezra uri mu gahinda gakomeye

Umuhanzi Ezra Kwizera ari mu gahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we (nyina) witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize azize uburwayi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Dufite amashimwe ku mwanya Imana yaduhaye wo kubana nawe mubyeyi, ruhukira mu maboko yayo twe tuzagukumbura mubyeyi mwiza.”

Uyu mubyeyi we yari atuye Kimironko, yafashwe n’uburwayi butunguranye ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, agahita ajya muri ’coma’ kugeza ubwo yitabye Imana.

Abahanzi barimo The Ben, Ally Soudy, Alpha Rwirangira, Frank Joe n’abandi benshi bahise baha ubutumwa bw’ihumure Ezra Kwizera.

Ezra Kwizera ni umuhanzi wanashinze studio studio yitwa ‘Narrow Roard Records’ yafashije abahanzi benshi mu myaka yo hambere.

Uyu mugabo watangiye umuziki mu 1998, aherutse gutangaza ko ageze kure imirimo yo gukora kuri album ye ya gatanu yise ‘Waka waka’.

Umubyeyi we yitabye Imana
Ezra ari mu gahinda gakomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top