Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] akomeje kugirira ibihe byiza n’umukunzi we Uwicyeza Pamela mu Birwa bya Maldives biherereye mu Nyanja y’Abahinde.
The Ben usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Uwicyeza Pamela uba mu Rwanda, ubu barabarizwa muri Asia mu Birwa bya Maldives aho bagiye kuruhukira kuri Velassaru Beach iri mu murwa w’iki kirwa cya Maldives witwa Male.
Buri umwe abinyujije kuri Instagram Story ye, yagiye ashyiraho amashusho ari kuri iki Kirwa bigagragra ko bahagiriye ibihe byiza.
Iki Kirwa baherereyeho kikaba kiri mu Magepfo ya Asia aho kingana na kilometerokare 90,0000 gituwe n’abaturage 540,542, ni mu ibarura riheruka gukorwa muri 2020.
Muri 2020 nibwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo The Ben na Pamela bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.
Ibitekerezo
Ima
Ku wa 18-10-2021Nubundi habibi(ben) yarashaje nave mubusore,haraba hasigaye ruhumuriza
Kayitare cloude
Ku wa 17-10-2021Ubundi ngewe couple ya Ben na Pamela ntayindi murwanda yayihiga
Kayitare cloude
Ku wa 17-10-2021Ubundi ngewe couple ya Ben na Pamela ntayindi murwanda yayihiga
Byemal
Ku wa 16-10-2021Ibintu byarakomeye
Byemal
Ku wa 16-10-2021Ibintu byarakomeye
Thierry
Ku wa 15-10-2021Ewn nc couple both the Ben and pamella mwahuyee mukwiranyee dabakunda cyanee
Thierry
Ku wa 15-10-2021Ewn nc couple both the Ben and pamella mwahuyee mukwiranyee dabakunda cyanee