Imyidagaduro

The Ben yageze mu Rwanda avuga ko akumbuye umukunzi we Pamella na Nyina

The Ben yageze mu Rwanda avuga ko akumbuye umukunzi we Pamella na Nyina

Mugisha Benjamin [The Ben] yageze mu Rwanda muri iki gitondo maze avuga ko akumbuye nyina ndetse n’umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Uyu muhanzi usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aje mu Rwanda gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya “Rwanda Re-Birth” cyateguwe na East Gold Company kizabera muri Kigali Arena tariki ya 6 Kanama 2022.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kigali i Kanombe, The Ben yabwiye itangazamakuru ko yari akumbuye nyina umubyara ndetse n’umukunzi we Uwicyeza Pamella aheruka kwambika impata ya fiançailles.

Ati “nkumbuye mama, birumvikana nkumbuye fiancée wanjye (Pamella), nkumbuye inshuti zanjye zose muri rusange.”

Iki gitaramo The Ben akaba azahurira ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda barimo Bushali, Bwiza, Marina, Kenny Sol na Chris Eazy.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi 20 Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 50 Frw, mu gihe abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi 5 Frw ku bazaba baguze amatike mbere.

Abazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe bazayagura ibihumbi 15 Frw, mu gihe VIP bizaba ari ibihumbi 25 Frw kimwe no mu kibuga hagati naho VVIP bikaba ibihumbi 55 Frw. Itike y’ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw.

The Ben yageze i Kigali avuga ko akumbuye umukunzi we Pamela
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top