Imyidagaduro

Tijara Kabendera yahishuye ko nyuma gusezera RBA yagize ubwoba, yemeje ko hari radio nshya agiye kwerekezaho(VIDEO)

Tijara Kabendera yahishuye ko nyuma gusezera RBA yagize ubwoba, yemeje ko hari radio nshya agiye kwerekezaho(VIDEO)

Umunyamakurukazi wigaruriye imitima ya benshi, Tijara Kabendera avuga ko nyuma yo gusezera muri RBA yari amazemo imyaka irenga 17, yakiriye ubutumwa na we bwamuteye ubwoba ageraho yibaza ko umwanzuro yafashe utari ukwiye.

Tariki ya 23 Ukuboza 2020 nibwo Tijara Kabendera yatangarije abantu ko yamaze gusezera muri RBA nyuma y’imyak 17 ayikorera.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nyuma yo gusezera mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) yakiriye ubutumwa bwinshi cyane bwatumye akeka ko yaba yafashe umwanzuro utari wo.

Ati“ubutumwa nabonye nyuma yo gusezera bwanteye ubwoba cyane, byanteye amarangamutima bintera ubwoba ariko bimpa n’isomo, bintera kwibaza se ndi iki? Ndi inde? Nakoze iki? Nari nzi ko Tijara ndahari ndi umunyamakuru gusa, ntabwo nari nzi ko ndi inshuti, umubyeyi, umuvandimwe wa benshi, hari abampamagaraga, bakanyandikira bambwira ngo oya, njyeze aho ndavuga nti wasanga nkoze ibintu ntakagombye kuba nkora.”

Avuga ko mu minsi ya vuba na we agiye gutangiza umuyoboro wa YouTube azajya anyuzaho ibiganiro bye, ariko na none mu minsi ya vuba agiye kongera kumvikana kuri radio aho azajya kora amasaha abiri ku munsi.

Yagize ati“Radio irahari, nabonye buriya butumwa wambajije ngira amarangamutima, bwari ubutumwa bwinshi bumbaza ndavuga nti ariko wa mugani wasanga hari abantu ntakoreye neza, wasanga abantu baba bagikeye inama zanjye, nzagirayo ikiganiro cy’urubyiruko rugomba gukora rukihangira imirimo, imyidagaduro, abagore turacyakeneye kujijurana no kujijuka.”

“Bizaba bikubiye mu kiganiro kimwe kizajya kimara amasaha 2, ni ahantu nzakora kugira ngo ngumane impano yanjye, ngumane abakunzi banjye ni ahantu nzajya ku buntu.”

N’ubwo atavuze iyi radio, amakuru yizewe ni uko agiye kujya akora kuri Radio Vision FM ivugira kuri 104.1 FM.

Tijara Kabendera ni umubyeyi w’abana 4, yatangiye gukora kuri radiyo Rwanda mu 2003, uyu mugore wamenyekanye mu biganiro b’igiswayili yatangiriye ku kiganiro se yakoraga cya ‘Hodi Hodi Mitaani’, cyatumye agira abakunzi benshi, yakoze n’ibindi bitandukanye nka ‘Kazi ni Kazi’, ‘Amahumbezi’ Twegerene’ n’ibindi.

Tijara Kabendera nyuma yo gusezera muri RBA ngo na we byamuteye ubwoba bwinshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top