Imyidagaduro

Titi Brown yaciye bugufi asaba Imana ubufasha

Titi Brown yaciye bugufi asaba Imana ubufasha

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaciwe tariki 10 Ugushyingo 2023, rwagize umwere Ishimwe Thierry [Titi Brown], rugasaba uko uyu mubyinnyi asubizwa imbere y’Urukiko, yasabye Imana kumuha umutima ukomeye.

Tariki ya 06 Ukuboza 2023 ni bwo Ubushinjacyaha bwatanze ubujurire ku cyaha Titi Brown yagizweho umwere cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda.

Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo kuko buvuga ko Umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye hari ibimenyetso byatanzwe.

Bimwe mu byo Ubushinjacya bwagendeyeho bujurira ni uko Urukiko rwatesheje agaciro imvugo z’urega (nyina w’umwana wahohotewe) ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n’umwana aho busanga Urukiko rutaragaragaje inenge iri mu mvugo y’urega kuko bisanzwe ko urega aba ahagarariye umwana kandi atari we wahohotewe.

Hari kandi kuba Urukiko rwisumbuye rwarirengagije ikimenyetso cy’amashusho yatanzwe agaragaza umwana wahohotewe ari kumwe n’uregwa iwe mu rugo kandi yarahakanye ko atigeze yinjira mu nzu iwe.

Nyuma yo kongera kuregwa, Titi Brown yagaragaje ko ari mu bihe bikomeye, asaba Imana kumuba hafi.

Ati "Mana yo mu Ijuru ndagusabye ukomeze kumpa kugira umutima ukomeye muri bino bihe bikomeye ndimo gucamo."

Ntabwo haratangazwa igihe uru rubanza ruzaburanishwa mu Rukiko Rukuru.

Titi Brown yasabye Imana kumuha umutima ukomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top