Imyidagaduro

Tom Close yazmuwe mu ntera n’inama y’abaminisitiri

Tom Close yazmuwe mu ntera n’inama y’abaminisitiri

Umuhanzi Dr Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close, yazamuwe mu ntera n’Inama y’Abaminisitiri aho yagizwe umuyobozi w’ishami ry’igihugu rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC).

Tom Close akaba yasyizwe muri uyu mwanya nyuma y’uko muri Mata 2019 Inama y’Abaminisitiri yari yamugize Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Ku munsi w’ejo ku wa 14 Ukuboza 2020, Inama y’Abaminisitiri yarateranye ireba uko kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda bimeze ndetse inafata n’izindi ngamba zo kukirinda, yanashyize abayobozi mu myanya itandukanye.

Muri abo bayobozi bashyizwe mu myanya harimo n’umuhanzi Dr Muyombo Thomas ’Tom Close’ wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Tom Close wize iby’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, kuva muri 2015 yari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe gutanga amaraso, muri 2019 yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Tom Close yazamuwe mu ntera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top