Ubuhamya bukomeye bwa Ally Soudy ku muryango we wamaze iminsi wihishe mu kazu k’imbwa muri Jenoside
Ally Soudy yagarutse ku byabaye ku itariki nk’iyi ya 8 Mata mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ubuhamya bukomeye bw’uburyo we n’umuryango we ari bwo batangiye guhigwa ariko bakabasha kumara iminsi myinshi bihishe mu kazu k’imbwa.
Ally Soudy, ni umwe mu banyamakuru bazwiho kuba baragerageje gukundisha Abanyarwanda umuziki wabo, aho indirimbo z’inyamahanga zari zarigaruriye imitima ya benshi. Yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus aho yakoraga mu kiganiro cy’imyidagaduro cya ‘Salus Relax’, akomereza kuri Radio Isango Star mu biganiro birimo Sunday Night, ahava mu 2012 ajya gutura muri Amerika.
Muri iki gihe hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bukomeye mu butumwa yanyujije kuri Instagram. Yavuze uburyo umuryango we wari utuye i Kabuga ya Kigali watangiye guhigwa rugikubita ariko ukabasha kwihisha mu buryo budasanzwe mu minsi yakurikiyeho.
Mu buhamya bwe, Ally Soudy yagize ati "Ndibuka ko ku itariki ya 8 Mata 1994 ari bwo interahamwe zaje gutera iwacu zigamije kutwica [...] Twumvishe urusaku rwazo, induru n’uburyo bahondaguraga urupangu rwari rufunze bashaka kurusenya ngo binjire, twahise duca mu gikari dusimbuka urupangu inyuma twese abo mu rugo turi kumwe na mama dore ko yaturerega wenyine kuko uwakamufashije yari yaritabye Imana mu 1993."
Yakomeje agira ati ".Twarasimbutse tugwa inyuma mu rugo rw’umuturanyi wari umupasiteri. Kubera ubwoba nawe yagize kuko bari batangiye kudushakisha mu ngo z’abaturanyi yaduhishe mu kazu gato cyane imbwa ye yabagamo ariko itagihari. Twagiyemo twese kandi dukwirwamo twari abantu bagera kuri barindwi, maze imbwa (iyi yari iyacu) yaradukurikiye iraza iryama imbere y’ako kazu yanga kuhava."
Ally Soudy yakomeje avuga ko muri ako kazu babayemo iminsi atazi umubare, gusa interahamwe zarazaga gusaka ahantu hose zagera kuri ako kazu imbwa ikabamokera cyane bagasubirayo bavuga ngo ni akazu k’imbwa, ngo Daphrose ntiyakwirwamo n’urubyaro rwe.
Ati "Nyuma interahamwe zaje gusaka muri urwo rugo na none zigeze kuri ka kazu zigira amakenga ziti ’ni gute iyi imbwa itajya iva hano kandi igahora itumokera cyane?’ Bafata umwanzuro wo kuyihakura maze bafungura ka kazu badukuramo twese, batangira kutugera amacumu, n’imihoro... Gusa iyo isaha itaragera iba itaragera!"
Ubuhamya bwa Ally Soudy ku bihe bikomeye we n’umuryango we banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabuherekeje ifoto yawo mbere yayo.
Umubyeyi we witwaga Wibabara Daphrosa, sekuru na nyirakuru [Hitimana Xavier na Nyirabuhoro Anastasie], ba nyinawabo, ba nyirarume na babyara be bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bahumurije Ally Soudy kuri ubu buhamya yatanze, harimo umuhanzi Tom Close uherutse kugirwa Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali), undi amwizeza ko bazusa icyivi cy’abishwe.
Yamubwiye ati "Komeza wihangano muvandimwe Ally Soudy, Imana niyo mugenga wa byose, hari icyo yabarindiye kandi abatarakibona bazakibona."
Mike Karangwa bakoranye mu biganiro bitandukanye kuri Radiyo yamubwiye ko abe badateze kuzima kandi na we yashibutse agashibukana n’izindi mfura.
Mu bandi bakomeje uyu munyamakuru akaba n’umushyushyabirori harimo Tidjara Kabendera, Alpha Rwirangira n’abandi batandukanye bamurikira kuri Instagram.
Ibitekerezo