Imyidagaduro

Ubukwe bw’umukinnyi Djihad Bizimana bwasubitswe

Ubukwe bw’umukinnyi Djihad Bizimana bwasubitswe

Ubukwe bw’umukinnyi w’umunyarwanda ukinira KMSK Deinze mu Bubiligi, Djihad Bizimana yagombaga gukorera mu Rwanda bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Tariki ya 15 Gicurasi nibwo imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, ikaba yarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bose baba.

Dalda Simbi na Djihad Bizimana basezeranye imbere y’idini ya Islam (Kufunga Ndoa) bizwi nka "Nikkah" mu rurimi rw’Icyarabu.

Indi mihango yose y’ubukwe yari iteganyijwe kuzabera mu Rwanda, aho uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yagombaga kuza mu Rwanda azanye umugeni akamwereka inshuti n’abavandimwe.

Ubu bukwe bwari buteganyijwe tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021, bamaze gusohora itangazo ribusubika.

Bagize bati "Bitewe n’ibihe bitunguranye, ubukwe bwa Dalda na Djihad bwagombaga kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza bwimiriwe ku yandi matariki. Dusabye imbabazi ku ngorane ibi bishobora guteza, twizeye ko tuzishimana mu bukwe bwacu mu minsi iri imbere."

Bafashe umwanzuro nyuma y’uko amabwiriza mashya ya Coronavirus avuga ko mu bukwe abantu batagomba kurenga 75, ariko ubu bageze kuri 40, ni mu gihe uyu mukinnyi we yifuzaga abantu benshi.

Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuza mubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

Mu minsi ishize, Djihad Bizimana yabwiye ISIMBI ko uyu mukobwa bamenyanye mbere gato y’uko ajya gukina mu Bubiligi ubu bamaranye imyaka 3.

Ati"umukunzi wanjye tumaranye imyaka irenga 3, twamenyanye mbere gato y’uko nza mu Bubiligi, kandi abantu baba hafi yanjye basanzwe bamuzi, basanzwe bamuzi."

Ku kijyanye n’icyo yamukundiye, yavuze ko mu rukundo umuntu agenda areba utuntu twinshi kandi akaba ari umusore udakundanye bwa mbere hari byinshi yanyuzemo, Dalida rero akaba yarasanze bahuje byinshi.

Ubukwe bwa Bizimana Djihad bwasubitswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top