Imyidagaduro
Uburanga bwa Umutesi Léa witabiriye Miss Rwanda washyize hanze amatariki y’ubukwe bwe (AMAFOTO)
Yanditswe na
Ku wa || 1555
Nyuma yo kwambika impeta ya fiançailles na Peter Nasasira, Umutesi Léa witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwa bo.
Léa witabiriye Miss 2021 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, tariki ya 16 Nyakanga 2022 mu birori byabereye muri Onomo Hotel ni bwo yemereye Peter kuzamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakimarana undi na we amwambika impeta y’urukundo.
Kuri ubu bamaze no gusohora impapuro z’ubutumire (invitations) mu bukwe bwa bo aho buzaba tariki ya 2 Ukwakira 2022.
Mu gitondo saa 9h hazaba gusaba no gukwa bizabera Rebero muri Golden Garden ni mu gihe basezerana imbere y’Imana saa 16h muri EAR Remera Anglican Church, kwiyakira bizabera Golden Garden nyuma y’iyo mihango y’indi.
Ubumutumire bw',ubukwe bwa bo
Peter aheruka kumwambika impeta ya fiançailles ni we umwegukanye
Umutesi Léa agiye gukora ubukwe
Aherutse gutangaza ko yishimiye kuba yeremereye Peter kumubera umugore
Yitabiriye Miss Rwanda 2021
Ubwiza bwo ntacyo wamugaya
Burya ngo aranitonda cyane
Inseko ishobora kuba iri mu byakuruye Peter
Arambara akaberwa
Ubuzima bwo kubaho wenyine arimo kubusezera
Ibitekerezo