Uburyo umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2020 yagiye gusaba akazi ko mu rugo bakakamwima(VIDEO)
Josiane Mumporeze witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 avuga ko akazi kose yagakora gapfa kuba atari kabi, ni mu gihe ahamya ko yagerageje gusaba n’ako mu rugo ariko akakabura.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko muri iki gihe urubyiruko ruba rufite ipfunwe ryo kuba bakora akazi gaciriritse ahubwo baba bashaka akazi gahenze, kandi nyamara we yemeza ko umuntu yahera hasi akazagera kuri ka kazi yifuza.
Ku giti cye ahamya ko nta murimo mubi ubaho cyane ko yanagerageje gukora akazi ko mu rugo ariko akaza kukabura.
Yagize ati"nta murimo mubi ubaho. Njye we akazi kose nagakora aho kujya kwiyandarika ngo mbone amafaranga, sinjya nita ku byo abantu bavuga akazi nagakora rwose. Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda nagerageje gushaka akazi ndakabura."
"Nashatse n’akazi ko mu rugo ku muntu waba wifite n’iyo najya murerera abana ndakabura, nshaka aho nazajya nkorera abantu amasuku ndakabura, njyewe rwose n’ako gukubura nakemera ariko abantu ntibajya babyumva. Barakanyima ngo ndimo ndabakinisha."
Mumporeze Josiane ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza ya UTB, akaba yiga Ubukerarugendo.
Reba ikiganiro na Mumporeze Josiane
)
Ibitekerezo