Imyidagaduro

Ubutumwa bwa Clarisse Karasira bwatumye yibasirwa n’abatari bake, bamutaramiraho karahava

Ubutumwa bwa Clarisse Karasira bwatumye yibasirwa n’abatari bake, bamutaramiraho karahava

Umuhanzikazi Nyarwanda usigaye uba muri Amerika n’umugabo we, Clarisse Karasira yibasiwe n’abatari bake nyuma y’uko yari amaze gusaba bagenzi be kutiyandarika kuko na we aho ageze ari cyo cyabimufashije.

Ni bumutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yavugaga ko mu bukumi bwe yirinze ibishashagira n’umukiro atavunikiye ari yo mpamvu ageze ku rwego nk’urwo ari ho uyu munsi.

Ati “Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.”

Uyu mugore w’umwana umwe yabyaranye n’umugabo we Sylivain Dejoie, ntabwo yahuje na benshi batanzeho ibitekerezo kuko bamwe babifashe nko kwihenura kuri bagenzi be.

Bamwe banamwibukije ko kuba hari aho ageze heza atari uko ari we mukobwa witwararitse kurusha bandi ahubwo ari amahirwe n’umugisha ajye ashima Imana.

Ubutumwa bwa Clarisse Karasira bwatumye yibasirwa ba benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • ANGE
    Ku wa 16-07-2022

    Urakoze cyae kubwinama nziza komezutsinde natwe ntituzahwema gukurikiza inama nziza zae

IZASOMWE CYANE

To Top