Imyidagaduro

Uko Bruce Melodie yatangiye kwinjiza amafaranga mu iduka yafunguye abyita imikino

Uko Bruce Melodie yatangiye kwinjiza amafaranga mu iduka yafunguye abyita imikino

Nyuma yo gufungura iduka ricuruza ibintu bitandukanye ku rubuga rufasha abantu kugura no kugurisha mu buryo bworoshye rwa Catchyz, Bruce Melodie ahamya ko yatangiye gukorera amafaranga kandi yarabitangiye abyita imikino.

Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira, nibwo Bruce Melodie na we yafunguje iduka kuri uru rubuga rufasha abantu guhaha mu gihe gito nta komisiyo kandi icyo uguze bakakikuzanira aho uri.

Uyu muhanzi avuga ko yabitangiye abyita imikino ariko ubu akaba yatangiye kubikuramo amafaranga aho amaze kugurisha ibintu bitandukanye.

Ati“nabikoze ari nk’imikino, nagurishije ibintu bitandukanye mperutse gushyiraho lunette bahita bazitwara mukanya nk’ako guhumbya, izo nazigurishije ibihumbi 20. Ni kuri kompanyi yacu yitwa Catchyz, ibintu biba bihendutse.”

Uru rubuga rwa Catchyz ari naho iduka rya Bruce Melodie riri, ni urubuga nyarwanda rufasha mu kugura ibintu bitandukanye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, muri iyi minsi bafite na poromosiyo ya Black Friday izarangira ku wa 5 Ukuboza 2020 aho ibicuruzwa byose ibiciro baba babigabanyije aho kugira ngo ujye muri iyi poromosiyo ujya kuri Catchyz ukajya mu ishakiro ukandikamo #blackfriday.

Bruce Melodie ngo nyafunguye iduka abyita imikino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • JAN
    Ku wa 1-12-2020

    Andika Igitekerezo HanoON

  • -xxxx-
    Ku wa 28-11-2020

    Amashimwe
    Ibihembo

IZASOMWE CYANE

To Top