Kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Nzeri 2023, mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahabereye igikorwa ngarukamwaka cyo kwita Izina abana b’ingagi cyitabiriwe na bamwe mu byamamare baturutse hirya no hino ku Isi.
Ni umuhango wabaga ku nshuro ya 19 aho abana b’Ingagi 23 bavutse ari bo bahawe amazina.
Kevin Hart, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, Winston Duke , Miss Queen Kalimpinya, n’abandi nibo babashije Kwita Izina kuri iyi nshuro.
Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Muhoza, Mutobo, Hirwa, Pablo, Ntambara, Dushishoze, Segasira, Isimbi, Musirikare, Kwitonda, Igisha , Sabyinyo na Agashya.
Miss Kalimpinya yise umwana w’ingagi “Impundu”
Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017, akaba anasiganwa mu mukino w’amodoka mu Rwanda, umwana w’ingagi yise izina yamwise “Impundu”.
Kevin Hart yamwise “Gakondo”
Ni umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi ukomoka muri Amerika, yahaye umwana w’Ingagi izina rya “Gakondo”.
Idris Elba n’umugore we bise umwana w’Ingagi “Narame”
Idrissa Akuna Elba umukinnyi wa filime w’Umwongereza akaba yari aherekejwe n’umugore we Sabrina Dhowre Elba bise umwana w’ingagi “Narame”.
Winston Duke yise umwana w’Ingagi “Intarumikwa”
Winston Duke umukinnyi wa filime wavukiye muri Trinidad & Tobago kimwe mu yise umwana w’ingagi “Intarumikwa”.
Danai Gurira yise umwana w’Ingagi “Aguka T’challa”
Danai Jekesai Gurira, umukinnyi wa filime ufite inkomoko muri Zimbabwe wakinnye muri filime ya Black Panther yitwa Okoye umwana w’Ingagi yise izina yamwise “Aguka T’challa”.
Bukola Elemide ’Aṣa’ yise umwana w’Ingagi “Inganzo”
Bukola Elemide umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umufaransakazi ukomoka muri Nigeria wamamaye ku mazina ya Aṣa, umwana w’ingagi yise izina yamwise “Inganzo”.
)
Ibitekerezo