Imyidagaduro

Uko umukunzi wa mbere wa Diamond yakubiswe n’inkuba akimenya uko uyu muhanzi yamugambaniye na Wema Sepetu

Uko umukunzi wa mbere wa Diamond yakubiswe n’inkuba akimenya uko uyu muhanzi yamugambaniye na Wema Sepetu

Umukunzi wa mbere w’umuhanzi Diamond Platnumz, Sarah yavuze agahinda n’akababaro yanyuzemo ubwo yamenyaga ko uyu muhanzi yamusimbuje Nyampinga wa Tanzania wa 2006, Wema Sepetu.

Uyu mukobwa mu kiganiro aheruka guha Wasafi Media, yavuze uburyo Diamond yamusezeranyije ko bazabana harimo no kwimuka bagahita baba mu nzu imwe nyuma yo gukora igitaramo cye cya mbere mpuzamahanga.

Nyuma yo kuva gukora icyo gitaramo, Sarah yatunguwe no kuvumbura ko Diamond yamukatiye atarigeze amubwira.

Ati “Twigeze kutumvikanaho. Naramuhamagaye (Diamond), ambaza niba niteguye kwiyunga na we, mubwira ko niteguye. Yarambwiye ngo agiye kujya hanze mu gitaramo. Diamond yambwiye ko ‘ningaruka ndashaka ko uzazana ibintu bya we byose tugahita tubana’. Naragiye ndatuza nizeye ko azagaruka tugakomezanya. Nyuma y’igihe gito nahuye n’umunyamakuru ambaza niba Diamond yaragarutse mubwira ko ataraza.”

Yakomeje avuga ko uwo munyamakuru yamusetse, muri iryo joro akaba ari nabwo yamenye ko Diamond yagarutse ndetse ari mu rukundo na Wema Sepetu.

Ati “Umunyamakuru yarasetse we n’inshuti ye nyuma y’uko mpakanye. Muri iryo joro, Wema Sepetu yagarutse mu giturage aho twabaga. Sinari nzi ko Diamond yari ahari. Numvise abo bari bagiye kumusuhuza bavuga ko bagiye guhura n’umukunzi wa Wema Sepetu. Kuko Wema yari icyamamare nakurikiye icyo gikundi kujya kureba umukunzi we, natunguwe no kubona uwo mukunzi we ari Diamond.”

Sarah yakomeje avuga ko Diamond akimubona, yategetse inshuti ye kumutwara mu kabari bakamugurira inzoga kugira ngo adateza ibibazo.

Ati “Nari mpagaze ahantu mbona buri kimwe. Bwa mbere nababajwe n’uko atambwiye ko yagarutse, nongera mbabazwa n’uko ari mu rukundo n’undi mukobwa. Nahise mfata umwanzuro ko ngomba gukora ibishoboka Diamond akambona. Ubwo yari ambonye, yabwiye inshuti ye kuntwara mu kabari kuko yari afite ubwoba ko nashoboraga guteza ikibazo, ibintu ntari gukora. Ni uko urukundo rwa Diamond na Wema rwatangiye njye birangirira aho.”

Mu gitaramo Diamond aheruka gukora, yazanye Sarah ku rubyiniro abwira abakunzi be ku nkuru ya bo y’urukundo. Uyu muhanzi kandi yemeje ko indirimbo ‘Kamwambie’ ari indirimbo yaririmbye kubera uyu mugore.

Gukundana kwa Diamond na Wema Sepetu, Sarah yabifashe nk'ubugambanyi yakorewe
Diamond aheruka guhamagara Sarah ku rubyiniro akomoza ku nkuru ya bo y'urukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Harerimana Danny love
    Ku wa 16-05-2024

    Yakabayeyaramubwiyekuko bakundanabafashumwanzurobose nokubirangizayaribumubwirer njenumvaharimwakarengan

IZASOMWE CYANE

To Top