Imyidagaduro

Ukuri ku mafoto y’ubukwe bw’abanyarwenya Seth na Nyabitanga ba Zuby Comedy yaciye ibintu(AMAFOTO+VIDEO)

Ukuri ku mafoto y’ubukwe bw’abanyarwenya Seth na Nyabitanga ba Zuby Comedy yaciye ibintu(AMAFOTO+VIDEO)

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu, abanyarwenya Nshizirungu Seka[Seth] na Nshusi Kenny Nicole[Nyabitanga] bo mu itsinda ry’urwenya rya Zuby Comedy, batunguranye baza mu kiganiro mu myenda y’abageni bameze nk’abakoze ubukwe.

Amafoto yabo yakwirakwiye benshi baketse ko ari ubukwe koko bakoze, ariko mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, bavuze ko atari ubukwe ahubwo ari umushinga barimo gutegura aho Nyabitanga azaba ari umugeni.

Nyabitanga ati”Muri uwo mushinga(projet) Seth aba ari data wacu, mama na papa baracyari muri Congo. Umugabo ntabwo araboneka, azagaragara mu mashusho.”

Seth akaba umuyobozi wa Zuby Camedy yavuze ko bari mu mushinga wo gukora video igaragaza ubukwe bw’abanyamulenge bagiye gushyingira amaniga.

Avuga ko batakereje bagasanga habaho ubukwe bwinshi butandukanye noneho batekereza Abanyamulenge baramutse bashakanye n’amaninga.

Ati”twaratekereje twibaza amaniga yashakanye n’Abanyamulenge baje gusaba. Ukuntu Abanyamulenge bavuga n’ukuntu amaniga nayo avuga. Iyo niyo projet(umushinga) turimo gukora.”

Agace ka mbere k’uyu mushinga kakaba kazasohoka ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 26 Gicurasi 2021.

Yatunguranye baza mu kiganiro bambaye agatimba
Seth yamusomye ku gahanga nk'abandi bose bakoze ubukwe
Wagira ngo bari bakoze ubukwe
N'uwbo Seth ari we bigaragara ko ari umugabo ariko si we uzaba ari umuabo mu mashusho azasohoka
Nyabitanga ni we uzaba ari umugeni muri uyu mushina wa Zuby Comedy
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top