Umubyinnyi General Benda yakuyemo imyenda yambara ubusa kubera Bruce Melodie
Umubyinnyi umaze kwandika izina mu Rwanda, General Benda yasanzwe n’ibyishimo ubwo umuhanzi Bruce Melodie yari amaze kumukurikira ’follow’ kuri Instagram maze ariruka akuramo imyenda.
Ni mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ibyishimo bidasanzwe.
Uyu mubyinnyi aba agira ati "yebaba data we, Bruce Melodie atangiye kunkurikiria (follow), sinabyizera."
Yahise ajya mu muhanda yiruka agira ati "ndasaze we, ndasaze, sinabyizera Bruce Melodie yatangiye kunkurikira, Yesu we, Mana we ndasaze."
Yageze ahantu arahagarara akuramo imyenda asigara yambaye akenda k’imbere maze agira ati "iyi myenda ninshaka nyijugunye."
Amakuru akaba avuga ko uyu mubyinnyi, mu buzima busanzwe ari umufana ukomeye cyane w’umuhanzi Bruce Melodie.
Ibitekerezo