Imyidagaduro

Umugore wa Fireman yamaze kubagwa

Umugore wa Fireman yamaze kubagwa

Kabera Charlotte akaba umugore w’umuraperi Uwimana Francis [Fireman] yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo cy’aho urutirigongo rutangirira (Spinal Cord) biturutse ku mpanuka yakoze.

Uyu mugore akaba yarabazwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, yabagiwe ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital).

Nyuma yo kugira iki kibazo cya "Spinal Cord" aho yari yavuye mu mwanya (dislocation) byatumye aba paralyze.

Fireman akaba yabwiye ISIMBI ko kubagwa byegenze neza ndetse nyuma yo kubagwa ubu umugore we ameze neza.

Hari icyo wifuza gufasha Fireman wanyura kuri iyi nimero 0787708366 (Uwamina Francis).

Ni ikibazo Kabera Charlotte yakuye mu mpanuka yakoze ari kumwe n’umugabo we Fireman tariki ya 8 Gashyantare 2023 .

Yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe maze abwirwa ko umugore we atabazwe bishobora kumuviramo n’ubumuga bwa burundu.

Tariki ya 5 Werurwe 2023 ni bwo umugore we yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari n’aho yabagiwe.

Fireman na Kabera Charlotte basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 4 Mutarama 2022 mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

Fireman yakunzwe mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na bagenzi be Bull Dogg, Jay Polly (witabye Imana), Green P na P Fla waje gukurwamo. Yaririmbye indirimbo nka ‘Ca Inkoni Izamba’, ‘Urwikekwe’, ‘Umuhungu wa muzika’ n’izindi.

Umugore wa Fireman yamaze kubagwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top