Imyidagaduro

Umugore wa Meddy yavuze indirimbo ya The Ben akunda, ingorane ziri mu gushakwa n’icyamamare

Umugore wa Meddy yavuze indirimbo ya The Ben akunda, ingorane ziri mu gushakwa n’icyamamare

Mimi Mehfira [Mimi] akaba umugore w’umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meddy yavuze ko indirimbo ya The Ben akunda ari "Roho yanjye".

Abakurikirana umuziki Nyarwanda bakubwira ko abahanzi Nyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meddy na The Ben ari bo bafite ibendera ry’uyu muziki bitewe n’igihe bamaze mu kibuga, bakaba bafite abakunzi benshi b’umuziki wa bo bitewe n’amagambo y’urukundo aba arimo.

Mu minsi ishize ni bwo Mimi, umugore wa Meddy yari yatanze umwanya ngo abantu bagire icyo bamubanza maze umwe amubaza indirimbo ya The Ben akunda.

Mimi yavuze ko indirimbo ya The Ben akunda ari "Roho Yanjye" akaba ari indirimbo yanabaririmbiye mu bukwe bwa bo.

Ati "buri gihe n’iteka ryose, indirimbo nyayo ni Roho Yanjye!"

Uyu mugore kandi yabajijwe ikintu yaboye kigoye ku kuba yarashakanye n’icyamamare. Yagize ati "kugira ibanga ubuzima bwa we bwite."

Muri icyo kiganiro kandi ni ho yatangarije ko ikintu yakundiye Meddy ari umutima we ni mu gihe ku bana bazabyara bizaterwa n’abo Imana izabaha.

Ni indirimbo yanayibaririmbiye mu bukwe bwa bo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top