Imyidagaduro

Umugore wa Tom Close yavuze uburibwe yanyuzemo hafi kuhasiga ubuzima ubwo yari agiye kubyara umwana wa 4

Umugore wa Tom Close yavuze uburibwe yanyuzemo hafi kuhasiga ubuzima ubwo yari agiye kubyara umwana wa 4

Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo mu 2019, ubwo uyu muryango wari ugiye kwibaruka umwana wa kane.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tricia, yasangije abamukurikirana ifoto yifotoje umunsi yari agiye kwibaruka umwana wa kane mbere y’uko yinjira mu cyumba cyo kubyariramo (Salle d’ Operation), avuga ko uwo minsi yumvaga ari bupfe, akomoza ku isengesho yasenze ndetse ashimira Imana yamubaye hafi.

Yagize Ati "Imana igira Neza! Aha ni amasaha make cyane mbere y’uko ninjira muri Salle d’ Operation kubyara Umwana wa 4. Ku bwanjye numvaga ko ndi bupfe, nkarwana no gusaba agafoto ngo nipfa bazasigare bakareba."

Yakomeje agira ati "Mu minota mike nicaye ndeba iyo foto bamaze gufata, narebye uburyo Tom (Close) ateruye undi mwana uruta gato cyane uwo ngiye kubyara, mbwira Imana nti ’Niyo igihe cyanjye cyaba ari iki, korera Iki kibondo maze ungarure mu buzima.’ Hashimwe Imana itanga icyo wayibutsa mu gihe wihebye kandi ukizera ko uhise ugihabwa. Uwari uteruwe ni Ingenzi Elai yari afite amezi atanu, uwavutse uwo munsi ni Irebe Elana, umwaka ni 2019."

Tom Close na Tricia barushinze mu Ugushyingo 2013, ubu bakaba bafite abana 5 harimo 4 babayaranye n’undi umwe barera. batangiye kurera uyu mwana muri Kamena 2019. Icyo gihe rwari uruhinja byakekwaga ko rufite amezi atatu.

Tariki 10 Werurwe 2023, mu kiganiro Tom Close yagiriye mu rusengero ‘City Light Foursquare Gospel Church Rwanda’ rwa Bishop Dr. Fidèle Masengo, aho yaganirizaga abari bitabiriye icyiswe Youth Connection, yavuze yageze ku nzozi ze yemeza ko Ku myaka 13 yari yaratekereje ko agomba kuzagira urugo, akabyara abana batatu agafata undi wa kane arera kandi ko yabigezeho.

Muri iki kiganiro yakomeje avuga ko ubu abana bose bazi ko bavukana yemeza ko azabibabwira barakuze.

Icyo gihe yagize Ati “Njya kwiyemeza kurera umwana, ariko bigume aha kuko abana banjye ntabwo babizi ko batavukana mu nda nifuza ko bazabimenya bakuze."

Abana ba Tom Close na Tricia ni; Ella, Elan, Elai, Ellan na Elle.

Umugore wa Tom Close yavuze ko yari agiye kuhasiga ubuzima ubwo yari agiye kubyara umwana wa 4
Ubwo bari bamaze kwakira umwana barera
Umuryango waragutse, ubu bafite abana batanu

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top