Imyidagaduro

Umugore wanjye, ubuzima bwanjye - Umunyamakuru Janvier Popote wasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Umugore wanjye, ubuzima bwanjye - Umunyamakuru Janvier Popote wasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Umunyamakuru Janvier Popote ukorera Isango Star, akaba azwi mu ruganda rw’imyidagaduro, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ayinkamiye Allen.

Uyu mugabo uri mu bakunzwe cyane aho ari no mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga bazwi nka ‘Influencer’ mu rurimi rw’amahanga, yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane.

Aya mafoto yaherekejwe n’amagambo agira ati “umugore wanjye, ubuzima bwanjye. Niringiye ibyiza muri uru rugendo rushya.”

Uyu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye. Biteganyijwe ko ubukwe bwabo nyirizina buzaba tariki ya 14 Ugushyingo 2021.

Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Relax Garden ari n’aho abatumiwe bazakirirwa, ni nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba wabereye i Kanombe.

Ababyeyi be bamwise Nshimyukiza Janvier, yaje kwamamara mu itangazamakuru yatangiye muri 2011 nka Popote. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminza y’u Rwanda muri 2013.

Urutse uruganda rw’imyidagaduro yamamayemo, akaba ari n’umunyamakuru w’inkuru z’Ubutabera n’Ubuzima.

Popote yamanitse akaboko arahirira kuzabana akaramata na Ayinkamiye Allen
Ati "Ayinkamiye ni wowe amaso yanjye adahaga kureba, cyo ndebe nkukamire Bihogo nkogeze na Sine"
Ayinkamiye Allen umukunzi yemeye kuba umugore wa Popote
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top