
Muneza Christopher, wamenyekanye mu muziki nka Christopher wamamaye mu ndirimbo nka; ‘Iri joro’, ‘Ndabyemeye’, ‘Byanze’, yatangiye ubucuruzi bw’ubuyobwa bw’ifu n’ububisi.
Abinyujije ku rukuta rwe Instagram, Christopher yashizeho ifoto y’ubwo bunyobwa acuruza avuga ko nyuma yo kwita ku matwi y’abantu ubu hagezweho ururimi rwabo.
Yagize ati“nari maze igihe nita ku matwi yanyu, ubu noneho ni ururimi rwanyu.”
Ubu bunyobwa acuruza ni ubwo yihingiye mu rwego rwo kubyaza umusaruro isambu y’iwabo mu Mutara, arabutunganya bumwe akabugurisha ari ifu ubundi ari bubisi.
Ni umushinga arimo gukurona na mubyara we. Ubu bunyobwa bacuruza bakaba barahisemo kubwita ‘Iwacu’.

Christopher atangiye uyu mushinga nyuma y’uko mu minsi ishize umuhanzi King James wari usanzwe ufite Supermarket yatangiye uruganda rukora Kawunga.

Ibitekerezo