Imyidagaduro

Umuhanzi Cyusa yafashije umukunzi we kwizihiza isabukuru i Dubai (AMAFOTO)

Umuhanzi Cyusa yafashije umukunzi we kwizihiza isabukuru i Dubai (AMAFOTO)

Umuhanzi Nyarwanda Cyusa Ibrahim yafashije umukunzi we Jeannine Noach kwizihiriza isabukuru mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi sabukuru yabaye mu mpera z’icyumweru gishize aba bombi bahuriye Dubai aho uyu mukobwa yari aturutse i Burayi na Cyusa avuye i Kigali.

Cyusa Ibrahim abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto bari i Dubai bishimiye iyi sabukuru, yaherekejwe n’amagambo agira ati "nkunda ubuzima mbayemo, ndagukunda mukunzi wanjye."

Muri ibi birori Cyusa akaba yahaye umukunzi we impano y’indirimbo ’Uwanjye’ izasohoka vuba aho byitezwe ko hazaba harimo amashusho y’uyu mukobwa.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo hatangiye kuvugwa urukundo hagati y’umuhanzi Cyusa Ibrahim na Jeannine usanzwe ari Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie.

Urukundo ni rwose
Bizihirije isabukuru i Dubai
Cyusa yabwiye Jeannine ko ari we rukundo rw'ubuzima bwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top