Imyidagaduro

Umuhanzi Meddy ari mu gahinda gakomeye

Umuhanzi Meddy ari mu gahinda gakomeye

Umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meddy ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ni bwo inkuru y’uko Cyabukombe Alphonsine, nyina w’umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yitabye Imana azize uburwayi yamenyekanye.

Amakuru akaba avuga ko uyu mubyeyi yaguye muri Kenya aho yari arwariye.

Ntabwo Meddy yigeze agira ikintu atangaza kuri uru rupfu rwa nyina, gusa benshi mu nshuti ze za hafi harimo n’umunyanakuru Ally Soudy, inshuti ye ndetse banabana muri Amerika bamwihanganishije muri ibi bihe bikomeye arimo byo kubura umubyeyi.

Meddy muri 2019 abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko nyina ari umuntu wihangana kandi ugira urukundo, ngo ikintu kimwe akunda kumubwira ni ukudahagarika gusenga.

Ati "Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye. Ikintu cya mbere na nyuma akunda kumbwira, ni ukutazigera mpagarika gusenga.”

Aheruka kuvuga ko nyina ari umuntu wicisha bugufi
Nyina wa Meddy yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sandrine uwimpuhwe
    Ku wa 16-08-2022

    Juno na Alier wayz Kari agatwiko shaa nago bari baratandukanye gusa meddy akomeze kwihanga nukuri lmana imukomeze kubura umubyeyi nicyintu cyibabaza buri MWe wese

  • ibrahim
    Ku wa 15-08-2022

    porexana kabisa mungu amupenafaxinzuri

IZASOMWE CYANE

To Top