Imyidagaduro
Umuhanzi nyarwanda yashyize hanze ifoto yambaye ubusa ubugabo butwikirijwe inyoni
Yanditswe na
Ku wa || 1611
Umuhanzi nyarwanda utunganya n’indirimbo (producer), Rurangwa Hussein uzwi nka Seyn yatunguye benshi ubwo yabasangizaga ifoto ye yambaye ubusa ariko ubugabo bwe yabutwikirije inyoni.
Ni cover y’indirimbo yise ‘Ijana’ yarimo ateguza abakunzi be yavuze ko yamaze gushyira hanze.
Iyi foto ikozwe mu buryo bw’amashusho, yaherekejwe n’amagambo agira ati “nishimiye kubasangiza indirimbo yanjye nshya ‘Ijana’.”
Bamwe mu batanze ibitekerezo, bashimiye uyu muhanzi aho avuga ko ari agashya azanye ni mu gihe hari n’abavuga ko iyo nyoni idashaka kuguruka ngo barebe ibiri inyuma.
Uyu musore ashyize hanze ifoto nk’iyi nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga z’ifoto ya Ariel Ways igaragaza amabere ye itaravuzweho rumwe.
Seyn ni gutya yateguje abakunzi indirimbo Ijana
Seyn asanzwe ari umuhanzi ndetse anatunganya indirimbo
Ifoto ya Ariel Ways iherutse kuvugisha benshi
Ibitekerezo
Bizimana Concorde
Ku wa 7-12-2021Umuco nyarwanda umaze gutokorwa kbx