Imyidagaduro

Umuhanzi The Ben aherekejwe n’umugore we basesekaye i Burundi

Umuhanzi The Ben aherekejwe n’umugore we basesekaye i Burundi

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben we n’umugore we Uwicyeza Pamela bageze i Burundi aho afite ibitaramo 2.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Nzeri 2023, ni bwo The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho bafatiye indege yerekeza i Bujumbura mu Burundi aho uyu muhanzi agiye gukorera ibitaramo.

Ni ibitaramo bibiri birimo icyo azakora ku wa 30 Nzeri 2023 n’icyo azakora ku wa 1 Ukwakira 2023.

The Ben yerekeje i Bujumbura nyuma y’amsaha macye ahaye Pamella imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, akaba ari nayo baserutsemo ku kibuga cy’indege cya Kigali mbere y’uko bafata Indege yerekeza mu Burundi.

Uyu muhanzi n’umugore we bakaba bamaze gusesekara ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe uwahoze ari Perezida w’u Burundi Melechior Ndadaye "Aeroport international Melechior Ndadaye", aho bakiriwe n’abarimo itangazamakuru, abahanzi bo mu Burundi bazahurira na The Ben mu gitaramo, Noopja washinze County records na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda.

The Ben yajyanye n'umugore we i Burundi

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tesi
    Ku wa 28-09-2023

    ❤️‍

IZASOMWE CYANE

To Top