Imyidagaduro

Umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda n’u Burundi Saidi Brazza yitabye Imana

Umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda n’u Burundi Saidi Brazza yitabye Imana

Umuhanzi w’umurundi wakunzwe cyane no mu Rwanda, Saidi Brazza yitabye Imana azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe ni bwo inkuru y’uko uyu mugabo w’imyaka 48 watangiye kuririmba afite imyaka 16 yitabye Imana.

Amakuru avuga ko yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya "Kira" bizwi nko kwa "Moise" biri Muyinga aho yari atuye.

Kuva muri 2014 yari yarimukiye mu Rwanda, gusa nyuma yaje guhura n’ibibazo arafungwa, yajyanywe Iwawa ndetse nyuma aza no gufungirwa Mageragere umwaka wose. Muri 2019 ubwo yari afunguwe yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko agarukanye ingamba zidasanzwe kuko igihe cy’ibibazo kirangiye.

Ati "Nari maze hafi imyaka itatu ntagaragara, nabanje kujya kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa mvayo, nyuma y’amezi atandatu nahise njya muri Gereza ya Mageragere marayo umwaka muzima, ubu navuyeyo. Ndabwira abafana banjye ko ubu nagarutse, nibwo ngitangira gukora ibihangano bishya. Igihe cy’imvura cyashize, ubu igihe cy’izuba cyageze.”

Saidi Brazza yavukiye mu Rwanda i Huye, gusa umuryango we waje kwerekeza i Burundi mu mwaka wa 1959 ari naho se na nyina bapfiriye. Azwi cyane mu ndirimbo zamenyekanye mu karere nka Yameze amenyo, Twiganirira, Kugazaka n’izindi.

Brazza asize abana 3 barimo Iwacu Noah yabyaranye n’umuzungukazi, Maya Ineza w’imyaka 18, na mukuru wabo Jambo Prince Kim ufite imyaka 22. Gusa muri 2019 yavugaga ko hashobora kuzaboneka n’abandi.

Saidi Brazza yitabye Imana
Yari amaze igihe arwaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top