Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana azize indwara ya kanseri y’Urwagashya yari amaze iminsi arwaye.
Uyu muhanzi akaba yaguye mu Buhinde aho yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza, yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022
Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Ibi byahamijwe n’abashinzwe inyungu ze binyuze mu itangazo basohoye bavuga ko atakiri mu Isi y’abazima.
Ni umuhanzi wafashwe akaremba mu gihe gito aho yatangiye kwivuza mu kwezi gushize, mu Rwanda byaranze, ajya muri Kenya n’aho biranga agaruka mu Rwanda muri uku kwezi ari na bwo yahitaga ajya kwivuriza mu Buhinde. Igihe cyose yari arwaye bavugaga ko ari igifu arwaye nyuma nibwo byaje kugaragara ko ari kanseri.
Ni kenshi uyu muhanzi bitewe n’uburyo yari arembyemo yagiye abikwa ko yitabye Imana kugeza aho na we ubwe abinyomoje, gusa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, abashinzwe inyungu ze mu muziki bemeje ko noneho yamaze kwitaba Imana.
Ibitekerezo