Imyidagaduro

Umuhanzi Zuchu yavuze iby’urukundo rwe na Diamond Platnumz

Umuhanzi Zuchu yavuze iby’urukundo rwe na Diamond Platnumz

Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu yahakanye amakuru avuga ko yaba ari mu rukundo na n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Umwaka ushize mu mpera zawo nibwo haje inkuru y’uko umuhanzi Diamond ari mu rukundo n’umuhanzi ubarizwa mu nzu ye itunganya umuziki ya WCB, Zuchu.

Zuchu aganira na Wasafi Media, yavuze ko ari ibinyoma kuko umwaka wa 2021 wose yamuze nta mukunzi afite.

Ati “nta mukunzi mfite, mu by’ukuri maze igihe kinini nta mukunzi mfite. Ni nk’umwaka.”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yavuze ko kandi nta kimwirukansa mu rukundo aho ategereje umuntu wa nyawe, ngo inkundo zirukankiwemo ntiziramba.

Ibihuha by’uko bakundana byakuze cyane mu minsi ya Noheli ubwo Zuchu na Diamond bari basohokanye maze Diamond agasangiza abantu amashusho bari kumwe.

Ubwo nyina wa Zuchu yabazwaga uby’umubano wa Diamond n’umukobwa we yavuze ko nta makuru abifiteho.

Nyuma y’uko atandukanye na Tanasha Donna muri Werurwe nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, uyu muhanzi yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko bose bikaza kugaragara ko atari byo.

Zuchu yahakanye urukundo rwavuzwe hagati ye na Diamond
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top