Imyidagaduro

Umuhanzikazi Cindy Sanyu yibarutse umwana wa 3

Umuhanzikazi Cindy Sanyu yibarutse umwana wa 3

Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda wanditse izina, Cindy Sanyu ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka ubuheture.

Uyu mwana w’umukobwa yavutse ku Cyumweru tariki ya 23 Mata 2023, ni nyuma y’iminsi mike akorewe ibirori byo kwakira uyu mwana bizwi nka ’Baby Shower’.

Ni umwana wa gatatu wa Cindy akaba umwana wa kabiri abyaranye n’umugabo we Prynce Okuyo Joel Atiku kuko bashakanye Cindy afite undi mwana.

Muri 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe maze muri Mutarama 2022 bibaruka imfura yabo y’umukobwa.

Cidy Sanyu yibarutse umwana wa 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top