Imyidagaduro

Umuhoza Pascaline wavuzwe mu rukundo na Chriss Eazy yabatijwe

Umuhoza Pascaline wavuzwe mu rukundo na Chriss Eazy yabatijwe

Umuhoza Emma Pascaline witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022, yabatijwe mu mazi menshi yemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Uyu mukobwa umaze igihe avugwa mu rukundo n’umuhanzi ugezweho muri iyi minsi, Chriss Eazy ariko bakaba babihakana, yagaragaje ko yishimiye kubatizwa mu mazi magari.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Emma Pascaline yasangije abamukurikira amashusho arimo abatizwa mu mazi menshi maze avuga ko kubatizwa ari umwe mu myunzuro myiza yafashe mu buzima bwe.

Umuhoza Emma Pascaline akaba umunyamideli ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022, nubwo nta kamba yabonye ariko yageze mu cyiciro cya nyuma cy’abakobwa 20 bavuyemo Miss Rwanda.

Emma Pascaline yabatijwe mu mazi magari
Umuhoza Emma Pascaline yitabiriye Miss Rwanda 2022
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top