Imyidagaduro

Umukinnyi Lionel, Charly & Nina mu bitabiriye ubukwe bwa Kayibanda Aurore

Umukinnyi Lionel, Charly & Nina mu bitabiriye ubukwe bwa Kayibanda Aurore

Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Mutesi Aurore Kayibanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jacques Gatera mu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024 ubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona aho basanzwe batuye.

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda nk’itsinda ry’abahanzi rya Charly & Nina, umushoramari mu muziki Bad Rama, Ernesto Ugeziwe, Cedru umuhanga mu byo gutunganya amashusho, Hakizimana Lionel wamenyekanye nk’umukinnyi wa Baskteball mu Rwanda n’abandi.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izabera mu Rwanda kandi ikaba muri uyu mwaka wa 2024.

Asezeranye na Jacques nyuma y’uko muri 2021 ari bwo yemeje ko yatandukanye n’uwari umugabo we, Egide Mbabazi, nyuma ni nabwo nyuma yemeje ko ubu ari mu rukundo rushya

Basezeranye imbere y'amategeko
Ni umuhango witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top