Imyidagaduro

Umukunzi wa Buravan utaracyira ko amaze ukwezi amusize yongeye gusuka agahinda hasi

Umukunzi wa Buravan utaracyira ko amaze ukwezi amusize yongeye gusuka agahinda hasi

Chiffa Marty wari umukunzi w’umuhanzi Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, ntaracyira ko uyu muhanzi yari yarihebeye yamusize.

Tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo icuraburundi ryatashye mu muryango mugari w’imyidagaduro mu Rwanda kuko ni bwo umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize uburwayi bw’umwijima.

Mu gihe hashize ukwezi yitabye Imana, Chiffa Marty wari umukunzi we ntaracyira ko yamusize aho yavuze ko kumubura byamuteye ububabare bukomeye, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ati “Ububabare bwo kukubura ntabwo bugereranywa. Nzi ko inyenyeri irabagirana cyane mu gicu ari wowe.”

Yakomeje avuga ko kugeza uyu munsi ataremera ko yitabye Imana. Ati “Uyu munsi ni isabukuru y’ukwezi kumwe k’urupfu rwa we. Bimeze nk’aho atari byo. Ndagukumbuye kandi ndagukunda cyane.”

Urukundo rwa Yvan Buravan na Chaffi Marty ntabwo rwigeze rumenyekana cyane mu itangazamakuru aho bari barahisemo kurugira ibanga rikomeye.

Yvan Buravan amaze ukwezi yitabye Imana
Chaffi wari umukunzi wa Buravan yongeye kugaragaza agahinda akomeje guterwa n'urupfu rw'umukunzi we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Urakoze ange bernice
    Ku wa 18-09-2022

    Igitekerezo canje nuko shaka kuzoza ndabakurikirana buri musi

  • Urakoze ange bernice
    Ku wa 18-09-2022

    Igitekerezo canje nuko shaka kuzoza ndabakurikirana buri musi

  • ishimwe Emmanuel
    Ku wa 18-09-2022

    Sister be sorry knd ugumane umutima ukomeye kuko ntibyoroshye kubyakira knd I lv u

IZASOMWE CYANE

To Top