Imyidagaduro

Mimi yahishuye ko aryohewe n’urukundo rwe na Meddy

Mimi yahishuye ko aryohewe n’urukundo rwe na Meddy

Umukobwa wo muri Ethiopie ukundana na Meddy’, Sosena Aseffa[Mimi] yagaragaje ibyishimo afite byo kuba ari mu rukundo n’uyu muhanzi, yemeza ko nta byishimo birenze ibi yigeze abona.

Uyu mukobwa na we aba muri Amerika aho akorera akazi ke ka buri munsi, Meddy na we ni ho abarizwa muri Leta ya Texas aho yakomereje ibikorwa bye bya muzika.

Mimi nk’uko yitwa ku mbuga nkoranyambaga, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe na Meddy bigaragara ko bari basohokeye ku nkombe z’ikiyaga.

Iyi foto yayiherekeje amagambo y’Icyongereza agira ati" there is only one happiness in this life, to love and be loved"

Umuntu agenekereje mu Kinyarwanda yagize ati"Ibyishimo byonyine muri ubu buzima ni ugukunda nawe ugakundwa."

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Nyuma y’aho Meddy yagiye yirinda kugaragaza ko ari mu rukundo kugeza tariki ya 1 Mutarama 2019 ubwo yamwerekanaga mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo.

Ifoto Mimi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yishimiye urukundo rwe na Meddy

Mu minsi ishize, Meddy n'umukunzi we ndetse n'inshuti zabo bari bagiye kwishimisha ku nkombe z'ikiyaga

Mimi umukunzi wa Meddy

Ubwo Meddy yerekanaga umukunzi we i Kigali

Ubwo Meddy yerekanaga umukunzi ku mugaragaro hano mu Rwanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top