Umunya-Nigeria wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, yambitse impeta ya finçailles umukunzi we ufana Gikundiro (AMAFOTO)
Umunya-Nigeria ukina mu kibuga hagati muri AS Kigali wanakiniye Rayon Sports, Osaluwe Rafael yambitse impeta y’urukundo umukunyarwandakazi, Hoza Lily Chris.
Ni umuhango wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024 ubera mu Mujyi wa Kigali kuri Great Hotel.
Osaluwe wari wateguye neza, yashinze ivi hasi maze asaba Hoza Liy Chris ko yazamubera umugore undi nta kuzayaza yahise abyemera amuhereza ikiganza amwambika impeta.
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Osaluwe yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yambikaga umukunzi we impeta y’urukundo.
Amakuru avuga ko aba bombi bamaze igihe bakundana kuva Osaluwe yava muri Bugesera FC mu mpeshyi ya 2022 agiye gukinira Rayon Sports aho yamazemo umwaka umwe muri 2 yayisiye ihita imutiza muri AS Kigali kubera ko atabonaga umwanya wo gukina kubera imvune.
Ibitekerezo
Maniriho wellars
Ku wa 13-03-2024Nukuri isimbi muri abambere kuko muduha amakuru azira ibihuha
Emmanuel iradukunda
Ku wa 12-03-2024Turabakinda knd twishimira amkr mutujyezaho umunsi kuwundi murabambere