Imyidagaduro

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc yakoze ubukwe

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc yakoze ubukwe

Umunyamakuru ukunzwe na benshi Cyuzuzo Jeanne d’Arc yakoze ubukwe n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.

Uyu munyamakuru usanzwe ukorera Kiss FM akaba anamenyerewe mu kiganiro Ishya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, we na Niyigaba bahamije isezerano rya bo imbere y’Imana muri Lyce Notre Dame de Citeaux mu Mujyi wa Kigali.

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, abatumiwe bakaba bakomereje ibirori ku i Rebero, ni ho biyakiriye.

Ubukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa warabereye mu Magepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare tariki ya 5 Ugushyingo.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ni bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

Cyuzuzo yakoze ubukwe na Niyigaba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • SEMWIZA jakorode
    Ku wa 23-04-2024

    Andika Igitekerezo Hano TURASHIMIR KENNY SOOR

  • Fabiola
    Ku wa 14-11-2022

    Wow good luck love

  • Fabiola
    Ku wa 14-11-2022

    Wow good luck love

  • Fabiola
    Ku wa 14-11-2022

    Wow good luck love

  • Fabiola
    Ku wa 14-11-2022

    Wow good luck love

IZASOMWE CYANE

To Top