Imyidagaduro

Umunyamakuru Emmalito ari mu byishimo bikomeye (AMAFOTO)

Umunyamakuru Emmalito ari mu byishimo bikomeye (AMAFOTO)

Ibyishimo ni byose mu muryango w’umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’imideli Murenzi Emmanuel uzwi mu itangazamakuru nka Emmalito n’umugore we Umwali Liliane bibarutse imfura.

Aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa bise ’Kena’.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Emmalito yashimiye umugore we watumye yitwa Papa agaragaza ko ari ashema kuri we.

Ati "Warakoze Mama Kena, ntewe ishema no kwitwa Papa Kena."

Yakomeje agaragaza ko ibyishimo afite utabyumva utarabyara, abwira umwana we ko amukunda ndetse amuraga kuzaba Intwali, gukunda Imana n’u Rwanda.

Ati "Akenshi ubyumva neza iyo ubyaye, gusa ntewe Ishema no kwitwa Papa Kena. Ndakwishimiye kandi ndagukunda mwana wanjye, uzabe umunyabigwi, ube intwali nk’uko izina ryawe ribivuga."

"Uzakunde abantu, wange umugayo, ukunde umurimo uharanire guhindura amateka unategurira abazagukomokaho, uzabe umunyabwenge, uzumvire ababyeyi bawe, uzafashe abagushakaho ubufasha uko ushoboye kandi utarobanuye k’ubutoni, ntuzirate ubutwari, ahubwo uzaburatwe. Ikirenze kuri ibi nkubwiye, uzakunde Imana n’u Rwanda, ndagukunda cyane mukobwa wanjye, imigisha kuri mama wawe."

Emmalito na Umwali bakoze ubukwe ku wa 4 Kanama 2023, umunsi wabereyeho umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku mugoroba basezeranye imbere y’Imana mu Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera.

Emmalito yamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda birimo Royal TV, Isibo TV n’ibindi, akaba kandi ari umuhangamideli binyuze muri sosiyete ye yise ‘Loto Ris Design’, ubu asigaye atuye muri Canada n’umugore we.

Emmalito na Umwalimu bibarutse imfura yabo
Umwali yibarutse
Bibarutse imfura ya bo

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top