Imyidagaduro

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagizwe umuyobozi muri B&B FM

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagizwe umuyobozi muri B&B FM

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc wari usanzwe akuriye igisata cya siporo kuri Radio B&B FM, yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi Radio(Chief Operating Officer).

Iyi Radio imaze umwaka urenga ishinzwe, aho yashinzwe na Bagirishya Jean de Dieu[Castar] na Bayingana David ari bagize kompanyi ya B&B LTD aho baje kwiyungaho na Umwezi Media LTD.

Ubusanzwe ibikorwa by’iyi Radio byari mu maboko y’abayobozi b’iyi Radio banayishinze, Bagirishya na Bayingana.

Mu itangazo iyi Radiyo yasohoye, yavuze ko Imfurayacu Jean Luc yagizwe Chief Operating Officer(COO).

Bagize bati "ubuyobozi bwa B&B FM Umwezi yishimiye gutangaza ko Jean Luc Imfurayacu nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya B&B FM Umwezi(COO)."

Jean Luc akaba yari asanzwe akuriye igisata cya siporo kuri iyi Radio ndetse akaba yaranatangiranye n’iyi Radio.

Jean Luc Imfurayacu yakoreye ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda aho yahereye ku Inyarwanda, Radio 10 yavuyeho ajya kuri B&B FM Umwezi.

Imfurayacu Jean Luc yagizwe umuyobozi wa muri B&B FM
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MIHIGO J.M.V
    Ku wa 9-08-2021

    Courage

  • MIHIGO J.M.V
    Ku wa 9-08-2021

    Courage

  • Theoneste
    Ku wa 7-08-2021

    Congratulations , musore wacu turagukunda cyn knd turagushyigikiye

  • Theoneste
    Ku wa 7-08-2021

    Congratulations , musore wacu turagukunda cyn knd turagushyigikiye

IZASOMWE CYANE

To Top