Umunyamakuru Tuyishime Karim wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Khenzman, wakorye amaradiyo atandukanye nka City Radio, BB FM na Vision FM yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Garukutete Amira Christella bari bamaze imyaka 3 bakundana.
Uyu musore ushinzwe iyamamazabikorwa mu ruganda rwa Skol, yasezeranye imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021.
Uru rugendo rwabo rwari rumaze imyaka imyaka igera kuri 3, bahisemo kurukomeza babana akaramata, ni mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’uyu muhango bakaba basezeranye n’imbere y’Idini ya Islam bose basengeramo, bakaba bari baherekejwe n’inshuti ndetse n’abavandimwe.
Khenzman arahirira kubana akaramata na Christella
Christella na we yarahiriye kuzabana akaramata na Khenzman
Bashyikirizwa icyemezo cy'uko bamaze gusezerana imbere y'amategeko
Bari bamaze imyaka 3 bakundana
Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi
Basezeranye mu idini ya Islam
Bari bashyigikiwe
Inshuti abavandimwe bari baje kubaba hafi
Mike Karangwa bakoranye kuri BB FM na we yari yaje kumushyigikira
Ibitekerezo